Ciiza Hussein waguzwe n’abafana ba Rayon Sports arifuza kuyisohokamo

Umukinnyi Ciiza Hussein umaze umwaka akinira Rayon Sports aratangaza ko yasabye ikipe ya Rayon Sports kuba yamurekura akishakira indi kipe, nyuma y’aho amaze iminsi adahembwa.

Tariki 21 Kamena 2019 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko imaze gusinyisha umukinnyi Ciiza Hussein wari umaze imyaka itandatu ari umwe mu bakinnyi bo hagati ikipe ya Mukura Victory Sports igenderaho.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinnyi baguzwe ku ruhare rw’abafana ba Rayon Sports mu gikorwa bita Ubururu bwacu, Agaciro kacu aho abafana ba Rayon Sports bakusanya amafaranga yo kugura umukinnyi mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.

Ciiza Hussein yaguzwe na Rayon Sports mu ntangiriro z'umwaka ushize w'imikino
Ciiza Hussein yaguzwe na Rayon Sports mu ntangiriro z’umwaka ushize w’imikino

Ciiza Hussein utarorohewe n’umwaka we wa mbere mu ikipe ya Rayon Sports, ubu arabarizwa i Burundi kuva tariki 12/03/2020, aho yerekeje ubwo shampiyona yari imaze guhagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus.

Mu kiganiro Ciiza Hussein yagiranye na Radio Flash yashimiye abakunzi ba Rayon Sports ko bamwitayeho muri ibi bihe bitari byoroshye, aho binyuze mu matsinda y’abafana buri mukinnyi wa Rayon Sports yagiye agenerewa ubufasha bwo kumutunga mu gihe akazi kari karahagaze.

"Ndi i Burundi ariko ibintu byose bya equipe ndabikurikirana, ubufasha bwose bw’abafana narabubonye kandi bwaramfashije cyane narabushimye, abafana bose bagizemo uruhare mwarakoze cyane.

Akomeza avuga ko ikibazo afite ari umushahara, ko ubwo abandi bahembwaga we atigeze ahembwa, akaba yarabwiwe n’ushinzwe imibereho y’abakinnyi (Team Manager) ko impamvu atashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhembwa ari uko ari i Burundi.

“Icyo mvuga ubu ni ibijyanye n’umushahara, nari nzi ko ndi kuri liste nk’abandi bakinnyi, ariko nkabona si ndi kuri liste, nkabaza manager nti bimeze gute? akambwira ngo bakuvanye kuri liste yo guhembwa kuko uri I Burundi”

“Naramubazaga nti se manager njyewe simfite ibibazo bimwe n’abandi bari mu Rwanda ko nanjye amafaranga yandi nayabonaga neza, nkandikira Perezida mubaza niba ibintu mbona ari byo, akambwira ngo wagiye muri konti urabireba neza?, banki mushyiraho imishahara na hano irahari I Burundi, naragiye ndareba nsanga nta mafaranga ariho, akambwira ngo iby’amalisiti simbizi.

Ciiza Hussein avuga ko ashaka kuganira na Rayon Sports ikaba yamurekura niba itamufiteho gahunda muri uyu mwaka w’imikino.

“Niba mubona nta gahunda mumfitiye mu ikipe bimbwire hakiri kare turebe ukuntu twabigenza, hari imyanzuro myinshi abantu bashobora gufata iyo bashyize hamwe, buri muntu wese akabona inyungu, ati Ciiza ndaza kubireba ndakubwira,ubu kuva bahembwe ndamwandikira ntansubize.”

Ciiza Hussein ugifite amasezerano y’umwaka muri Rayon Sports, yamenyekanye cyane mu ikipe ya Mukura Victory Sports yakiniye imyaka itandatu kuva mu mwaka wa 2013, akaba yaranagiye ahamagarwa mu ikipe y’u Rwanda Amavubi ariko agakunda kuzitirwa n’ibyangombwa ngo ayikinire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka