Chelsea na Real Madrid zirifuza Raheem Sterling, Darwin Nunez muri Liverpool

Umusaruro amakipe yagize mu mwaka w’imikino ushize ni kimwe mu bituma ajya ku isoko kugira ngo yongere imbaraga aho bitagenze neza. Amakipe atandukanye i Burayi arimo kwitegura umwaka w’imikino wa 2022-2023 yongera abakinnyi mu makipe yayo asanganywe.

Raheem Sterling ashobora kuva muri Manchester City
Raheem Sterling ashobora kuva muri Manchester City

Ikipe ya Chelsea iravugwa mu makipe yifuza Raheem Sterling, umusore w’Umwongereza w’imyaka 27 ukina imbere anyuze ku ruhande. Uyu musore usigaranye amasezerano y’umwaka umwe azarangirana n’impeshyi ya 2023. yu musore kandi amakipe yo muri Espagne arimo Real Madrid,Atletico Madrid na FC Barcelona nayo aravugwa ko ashobora kuba yamugura mu gihe bivugwa ko Manchester City iramutse imugurishije mu mpeshyi ya 2022 yasaba ari hagati ya miliyoni 50 na 60 z’amapawundi.

Ikipe ya Liverpool na Manchester United ziri mu ntambara yo kuba zasinyisha rutahizamu ukinira ikipe Benifica Darwin Nunez,uyu musore w’imyaka 22 Liverpool niyo ihabwa amahirwe yo kuba yamwegukana ndetse ngo nawe yifuza kuba yajya muri Liverpool nkuko bitangazwa na Sky Sports kurusha Manchester United. Darwin Nunez ufite agaciro ka miliyoni 100 z’amayero muri Benifica inzobere mu isoko ry’abakinnyi Fabrizio Romano itangaza ko Liverpool ibiganiro bigeze kure n’ikipe ya Benifica aho ishaka kumutangaho miliyoni 80 z’amayero ndetse ko hari nibyumukinnyi ku giti cye byamaze kuganirwaho birimo kuba yasinya amasezerano y’imyaka itanu nkuko bitangazwa na The Athletic.

Ikipe ya Manchester United na yo ivugwa ko yifuza Darwin Nunez ndetse ko yanavugishije uhagarariye uyu musore uyu musore ukomoka muri Uruguay gusa ku rundi ruhande ESPN ivuga ko United ititeguye gukomeza iyi ntambara kuko icyo bashyize imbere ari ugushaka umukinnyi ukina hagati mu kibuga yugarira aho ishyize imbaraga ku kuba yabona Frankie De Jong ukinira FC Baracelona.

Liverpool na Manchester United zihanganiye Darwin Nunez ukinira Benifica
Liverpool na Manchester United zihanganiye Darwin Nunez ukinira Benifica

Chelsea na Manchester United zirifuza umufaransa w’imyaka 21 ukina mu mutima w’ubwugarizi Wesley Fofafa ukinira ikipe ya Liecester City nkuko bitangazwa na RMC Sports,aya makipe arifuza uyu mukinnyi nko kuri Chelsea kugira ngo imusimbuze Antonio Rudiger wagiye muri Real Madrid mu gihe Manchester United yamusimbuza Harry Maguire utaritwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2021-2022,ikipe ya Chelsea ariko yo kuri uyu mwanya iranahifuza umufaransa Jules Kounde ukinira ikipe ya Seville muri Espagne kuko ngo iri mu biganiro n’umukinnyi ku giti cye.

Rutahizamu Gabriel Jesus wifuzwa na Arsenal ikinyamakuru Times kiratangaza ko ari kwifuzwa n’ikipe ya Tottenham Hotspurs mu gihe ashobora kuva muri Manchester City muri iyi mpeshyi gusa ngo uyu musore ari ku rutonde rw’abarutahizamu Chelsea yifuza kuba yasimbuze Romelu Lukaku mu gihe yaba agoye muri Inter yo mu Butariyani aguzwe cg ku ntozanyo bityo ngo Gabriel Jesus akaba yamusimbura.

Mu gihugu cy’u Bwongereza no mu Bufaransa shampiyona ya 2022-2023 izatangira tariki ya 6 Kanama 2022 mu gihe mu gihugu cya Espagne shampiyona izatangira tariki ya 12 Kanama 2022 mu Budage batangire tariki ya 5 Kanama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka