#CHAN2023: U Rwanda runganyije na Ethiopia

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Kanama 2022, yanganyije n’ikipe ya Ethiopia 0-0, mu mukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN 2023), mu mukino wabereye kuri stade ya Uwanja wa Benjamin Mkapa muri Tanzania.

Amakipe y'u Rwanda na Ethiopia yanganyije mu mukino ubanza
Amakipe y’u Rwanda na Ethiopia yanganyije mu mukino ubanza

Ni umukino mu gice cya mbere waranzwe no kwiharira umupira ku ikipe ya Ethiopia, cyane kuva inyuma kuri ba myugariro bayo Mignot, Milion Asrat na Remedan kugeza imbere ku bakinnyi nka Gatoch kapiteni wayo, Chernet, Dawa, Amanuel, Kenean n’abandi byatumaga kenshi ikipe y’u Rwanda ikora amakosa.

N’ubwo ariko Ethiopia yihariye umupira cyane, nayo mu gice cya mbere ntabwo yashoboye kubonamo igitego, kuko ba myugariro b’u Rwanda barimo Niyigena Clement, Ndayishimiye Thierry, Bishira Latif, Niyomugabo Claude na Serumogo Ally, bari bahagaze neza cyane kongeraho umunyezamu Ntwali Fiacre.

U Rwanda mu gice cya mbere rwabonyemo uburyo bumwe bwashoboraga kuvamo igitego, aho umusore Iradukunda Bertrand umupira wari uhinduwe na Serumogo, yananiwe kuwufunga imbere y’izamu rya Ethiopia ngo atsinde igitego, maze igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri umutoza Carlos Aros yatangiranye impinduka akuramo Ruboneka Jean Bosco hagati mu kibuga, wakoraga amakosa menshi atakaza imipira ashyiramo Nishimwe Blaise, ibi byatumye igice cya kabiri gitandukana n’icya mbere kuko hagati mu kibuga abakinnyi nka Niyonzima Haruna na Mugisha Bonheur, batumye Amavubi atangira gukina neza anahererekanya umupira ukanagera imbere ku bakinnyi nka Niyibizi Ramadhan, witwaye neza muri uyu mukino na Iradukunda Bertrand.

Amavubi yakomeje gukina neza ari nako na Ethiopia ikina neza, ariko noneho bitandukanye n’igice cya mbere u Rwada rukina neza cyane runagera imbere y’izamu rya Fasil.

Umutoza w’Amavubi yakomeje gukora impinduka akuramo Iradukunda Bertrand na Niyibizi Ramadhan, ashyiramo Tuyisenge Jacques na Muhozi Fred.

Perezida wa FERWAFA (wa kabiri uturutse i bumoso), Nizeyimana Olivier yarebye uyu mukino
Perezida wa FERWAFA (wa kabiri uturutse i bumoso), Nizeyimana Olivier yarebye uyu mukino

Aba basore babiri bakijyamo, Muhozi Fred yazamukanye umuppira acenga abakinnyi ba Ethiopia ageze mu rubuga rw’amahina agwa hasi, ariko umupira arawugumana usanga Jacques wari wamukurikiye maze agerageza gutera mu izamu ariko ufata igiti cy’izamu.

Nsabimana Eric bakunda kwita Zidane na we yinjiye mu kibuga asimbuye Mugisha Bonheur, ndetse na Nshuti Dominique Savio ariko umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

U Rwanda ruzakira ikipe ya Ethiopia mu mukino wo kwishyura tariki ya 3 Nzeri 2022 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ikipe izatsinda ikazahita ikatisha itike yo gukina CHAN 2023, izabera muri Algeria hagati ya Mutarama na Gashyantare 2023.

Amavubi yari ashyigikiwe
Amavubi yari ashyigikiwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka