#CHAN2020: Mali na Cameroon zageze muri 1/2

Ikipe y’Igihugu ya Cameroon na Mali zabonye itike yo gukina imikino ya 1/2 mu irushanwa rya CHAN 2020 rikomeje kubera mu mijyi itandukanye yo mu gihugu cya Cameroon.

Mali yishimiye kugera muri 1/2 dore ko byasabye ko hitabazwa Penaliti
Mali yishimiye kugera muri 1/2 dore ko byasabye ko hitabazwa Penaliti

Imikino ya mbere ya 1/4 yakinwe ku wa Gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2021. Umukino wa mbere watangiye saa kumi n’ebyiri ku isaha yo mu Rwanda wahuje Mali na Congo Brazaville wabereye kuri Sitade Ahmadhou Ahidjo mu mujyi wa Yaoundé. Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya ubusa ku busa, hongerwaho iminota 30 na yo irangira nta gitego kibonetse. Nyuma y’iminota 120 hitabajwe Penaliti maze ikipe ya Mali isezerera Congo Brazaville kuri Penaliti eshanu kuri enye.

Umukino wa Kabiri watangiye saa tatu z’ijoro wabereye kuri Sitade Jopama iri mu mujyi wa Douala wahuje Cameron yakiriye imikino na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo). Ikipe ya Cameroon yasezereye DR Congo iyitsinze ibitego bibiri kuri kimwe. Ibitego bya Cameroon byatsinzwe na Yannick Ndjeng, Felix Oukine Tcheoude mu gihe icya Congo Kinshasa cyatsinzwe na Glody Makabi Lilepo.

Umukino wa Cameroon na DR Congo warimo imbaraga nyinshi
Umukino wa Cameroon na DR Congo warimo imbaraga nyinshi
Cameroon yasabye abafana guhaguruka bakishimira intsinzi ya 1/2
Cameroon yasabye abafana guhaguruka bakishimira intsinzi ya 1/2

Gahunda y’imikino ya 1/4 kuri iki Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021:

18:00: Zambia irakina na Morocco kuri Stade de la Reunification
21:00: Guinea irakina n’u Rwanda Rwanda kuri Stade de Limbe

Mu mikino ya 1/2 Ikipe ya Mali izahura n’iri bukomeze hagati y’u Rwanda na Guinea, mu gihe Cameroon izahura n’iri bukomeze hagati ya Zambia na Morocco.

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka