CHAN yagombaga kubera muri Cameroun yasubitswe

Igikombe cya Afurika "CHAN" cyagombaga kubera muri Cameroun mu kwezi gutaha cyamaze gusubikwa kubera Coronavirus

Kuri uyu wa Kabiri Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika "CAF" yamaze gutangaza ko CHAN isubitswe kubera Coronavirus.

CHAN Amavubi yagombaga kwitabira yasubitswe
CHAN Amavubi yagombaga kwitabira yasubitswe

Iki gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu "CHAN", cyagombaga kubera muri Cameroun guhera Tariki 04/04/2020, kikaba cyamaze gusubikwa, aho igihe kizabera kizatangazwa nyuma.

Gusubikwa kwa CHAN kuje nyuma y’aho u Rwanda rwari rwaramaze gufata umwanzuro wo kutazitabira iri rushanwa mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka