CHAN-Huye: Umubyigano watumye bicazwa mu myanya bataguriye amatike

Umuvundo waranze kwinjira muri Sitade Huye abantu bajya kureba imikino ya CHAN watumye hari abicaye ahadatwikiriye kandi bari barishye ahatwikiriye.

Abinjiye muri Sitade Huye igifungura mu ma saa saba hafi n’igice bose bagiye bamburwa amatike agataburwa nta kwita ku mubare w’amafaranga yanditseho, nyamara abateguye iki gikorwa bavuga ko bari bemeranyijwe ko ku muryango hataburwa aya 500 gusa.

Binjiye muri Stade babyigana kuko amasaha yari yagiye
Binjiye muri Stade babyigana kuko amasaha yari yagiye

Ibi ngo byari ukugira ngo uwaguze itike ya 5000 abashe kwicara mu mwanya w’icyubahiro (VIP), n’uwaguze iy’1000 abashe kwicara mu mwanya utwikiriye.

Igice cya mbere cy'umukino wa mbere cyageze hagati mu myanya y'1000 harimo mbarwa kuko bari boherejwe mu myanya ya 500
Igice cya mbere cy’umukino wa mbere cyageze hagati mu myanya y’1000 harimo mbarwa kuko bari boherejwe mu myanya ya 500
Mbere gato y'uko imvura igwa
Mbere gato y’uko imvura igwa
Mu masaa tanu abantu bari bamaze kuhagera ari benshi bategereje ko imiryango ya sitade ifungurwa
Mu masaa tanu abantu bari bamaze kuhagera ari benshi bategereje ko imiryango ya sitade ifungurwa

Umuvundo rero watumye abinjiye ku ikubitiro bose boherezwa kwicara mu myanya idatwikiriye ubundi yari igenewe abaguze amatike ya 500, kuko bose amatike bari bayambuye agataburwa.

Ibi byatumye ababujijwe kwicara ahatwikiriye batangiye amafaranga yisumbuye barakara. Gaspard Kubwimana, amaze gukumirwa kujya kwicara mu mwanya w’1000, n’uburakari yagize ati “abantu bishyuye 1000 bari kubicaza nk’ah’abishyuye 500. Ibi ntibihwitse.”

Kandi ati “Cyereka badusobanuriye ikibazo cyabaye, niba barakoze amatike arenze umubare, na bwo ariko bakabidusaba. Ntabwo bagomba kudusunika ngo nimwicare aho mubonye.”

Umukino wa mbere warangiye hariya hatwikiriye hari ibara ry'ubururu n'umuhondo hicaye abantu bakeya kuko abari kuhicara boherejwe ahadatwikiriye
Umukino wa mbere warangiye hariya hatwikiriye hari ibara ry’ubururu n’umuhondo hicaye abantu bakeya kuko abari kuhicara boherejwe ahadatwikiriye

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugène Kayiranga Muzuka, avuga ko batari bamenye ko iki kibazo cyabaye, ariko ngo mu mikino itaha bazafata ingamba zo gutuma bidasubira.

Ati “ubundi amatike agurishwa aba angana n’imyanya ihari. Uriya mupira ni wo wa mbere wari ubaye, hari n’indi myinshi izahabera. Tuzarebera kuri aya makosa yabaye tumenye icyo gukora mu bihe bizaza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka