Amavubi atsinze Ethiopia byongera icyizere cyo kuzakina CHAN 2020

Mu mukino ubanza mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’igikombe cya CHAN 2020 , Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) atsindiye Ethiopia iwayo igitego kimwe ku busa.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw'Amavubi
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rw’Amavubi

Mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakina imbere mu bihugu byabo Amavubi yitwaye neza imbere ya Walia ya Ethiopia yari iri imbere y’abakunzi bayo mu mujyi wa Mekelle.

Ni umukino watangiye Ethiopia igora Amavubi aho yari yayagoye mu gice cya mbere cy’umukino.

Ethiopia yabonye amahirwe menshi yo gutsinda igitego ntibashe kuyabyaza umusaruro itunguriwe mu rugo n’Amavubi .

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Ethiopia
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Ethiopia

Igitego cy’Amavubi cyabonetse mu gice cya kabiri ku munota wa 60 gitsinzwe na rutahizamu Sugira Ernest usanzwe ukinira APR FC . Iki gitego Sugira yagitsinze yigaramye (Bicycle Kick) ku mupira wari uvuye kuri coup franc aho yazamutse mu kirere arihindukiza atera ishoti rikomeye mu izamu rya Ethiopia, umuzamu Mentsenot Alot ananirwa kuwufata.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Amavubi: Ndayishimiye Eric Bakame (Kapiteni), Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel ,Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Nshimiyimana Imran, Nsabimana Eric Zidane, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Iranzi Jean Claude na Sugira Ernest.

Ethiopia: Mentsenot Alo, Desta Demu, Aschalew Tamene, Yared Baye, Ahemed Reshid, Amanuel Yohannes, Hayeder Sherefa, Kenean Markneh, Amanuel G/Mikael, Fekadu Alemu na Mesfen Tafesse.

Bafashe ifoto y'urwibutso ku mpande zombi
Bafashe ifoto y’urwibutso ku mpande zombi

Amavubi yaherukaga guhangana na Ethiopia mu gushaka itike ya CHAN muri 2017 aho u Rwanda rwegukanye intsinzi y’ibitego 3-2 mu mikino yombi, bihesha Amavubi itike ya CHAN 2018 yabereye muri Maroc.

U Rwanda niruramuka rusezereye Ethiopia rukajya muri CHAN buri mukinnyi w’Amavubi azahabwa agahimbazamusyi kangana na Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu by’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu nshuro Amavubi yagiye ahuramo na Walia ya Ethiopia ni yo aza imbere mu kwitwara neza aho yatsinze inshuro 5 Ethiopia itsinda 3 banganya inshuro 2.

Muri Tigray Stadium abafana bari baje ari benshi gushyigikira Ethiopia ariko irabatenguha
Muri Tigray Stadium abafana bari baje ari benshi gushyigikira Ethiopia ariko irabatenguha

Amavubi na Ethiopia bazakina umukino wo kwishyura tariki ya 19 Ukwakira 2019 aho biteganyijwe ko ikipe izitwara neza ku mikino yombi izahita ikatisha itike yo gukina igikombe cya CHAN kizabera muri Cameroun umwaka utaha.

Kuva igikombe cya CHAN cyatangira gukinwa muri 2009, inshuro Amavubi atakigaragayemo ni ebyiri muri 2009 no muri 2014.

Umutoza Mashami Vincent asuhuzanya na mugenzi we wa Ethiopia Abraham Mebrahtu
Umutoza Mashami Vincent asuhuzanya na mugenzi we wa Ethiopia Abraham Mebrahtu
Bakame na myugariro Manzi Thierry bishimiye intsinzi
Bakame na myugariro Manzi Thierry bishimiye intsinzi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

amavubi nikipe nzizape nakomereze aho tuyarinyuma"

ndayishimiye ennocent yanditse ku itariki ya: 20-10-2019  →  Musubize

Amavubi mukomereze aho . Tubari inyuma.

.+250728098003 K.F yanditse ku itariki ya: 6-10-2019  →  Musubize

nukuri amavubindayakunda cyannnnnn nakomeze ajyemberetuyarinyuma gusa a anyarwanda ntibagacike intege turashoboyeeed

bolingo yanditse ku itariki ya: 4-10-2019  →  Musubize

Umukino w’uyumusi warangiye gute?

irinsubije martin yanditse ku itariki ya: 29-09-2019  →  Musubize

kigali today turabakunda cyane kubera amakuru meza mutugezaho mukomereze aho kandi mukomeze muduhe amakuru menshi murakoze

BUTERA AIME yanditse ku itariki ya: 23-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka