CHAN 2021: Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 30 batarimo Patrick Sibomana

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 30 bazitabira irushanwa ry’amakipe y’igihugu ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) rizabera muri Cameroon.

Amavubi yahize kuzagera mu mikino ya 1/4 cya CHAN 2021
Amavubi yahize kuzagera mu mikino ya 1/4 cya CHAN 2021

Mu bakinnyi basezerewe ,habayemo gutungurana aho rutahizamu wa Police fc Patrick Sibomana bakunda kwita Pappy yasezerewe mu bakinnyi batatu basigaye. Uretse Pappy mu bandi bakinnyi basezerewe barimo myugariro wa Kiyovu Sports Serumogo Ally na Rutahizamu wa Musanze fc Onesme Twizerimana.

Abakinnyi bazerekeza muri Cameroon

Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

Abakina hagati: Niyonzima Olivier ‘Seif’ (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

Rutahizamu wa Police FC yatunguranye mu bakinnyi batatu basigaye
Rutahizamu wa Police FC yatunguranye mu bakinnyi batatu basigaye

Kuwa Kane tariki ya 07 Mutarama 2021 ikipe y’igihugu yakinnye umukino wa gicuti na Congo Brazzaville mu rwego rwo kwitegura CHAN umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego bibiri. Aya makipe azobgera gukina umukino wa Kabiri ku Cyumweru tariki ya 10 Mutarama 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera.

Bitenganyijwe ko U Rwanda ruzagera muri Cameroon tariki ya 13 Mutarama 2021 rukazakina umukino wa mbere na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021 ,umukino wa Kabiri ,U Rwanda ruzawukina tariki ya 22 aho ruzakina na Morocco ,umukino wa nyuma wo mu matsinda rukazakina na Togo tariki ya 26 Mutarama 2021.

Inkuru zijyanye na: CHAN2020

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mashami abakinnyi yajyana bose, yewe na we agakina, nta cyizere abenshi tukibagirira

Moïse yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Mashami abakinnyi bose yajyana, yewe n’iyo na we yakina, nta cyizere tukibagirira.

Moïse yanditse ku itariki ya: 10-01-2021  →  Musubize

Cuminumwe 11 ba APR FC aribomashami azabanza mukibuga bakina na togo!

Kavamahanga damour yanditse ku itariki ya: 9-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka