Ni umukino wakinwe ku i Saa ine za mu gitondo aho u Rwanda rwakinnye rudafite umunyezamu warwo Byiringiro Eric wabonye ikarita y’umutuku mu mukino wa mbere batsinzemo Somalia 1-0.

Ikipe y’igihugu ya Kenya iri mu rugo yanaherukaga kunyagira Sudan 5-1, yitwaye neza muri uyu mukino ibona intsinzi ya kabiri mu itsinda rya mbere aho ibifashijwe n’umukinnyi witwa Aldrine Kibet yatsinze igitego mu gice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri u Rwanda rwakoze impinduka rukuramo abakinnyi barimo Iradukunda Pascal ukinira Rayon Sports asimburwa na Irakoze Jean Paul, naho Ndayishimiye asimburwa na Rukundo Olivier ariko ntibagira amahirwe yo kwishyura ngo babe babona inota rimwe cyangwa atatu, umukino urangira Kenya itsinze igitego 1-0.

Gutsinda uyu mukino wa Kenya byatumye yuzuza amanota atandatu mu mikino ibiri biyihesha itike ya 1/2 mu gihe u Rwanda ruzategereza umukino uzaruhuza na Sudan ku itariki 1 Ukuboza 2023
National Football League
Ohereza igitekerezo
|