#CecafaU17: Uganda na Tanzania zabonye itike y’igikombe cya Afurika

Amakipe y’ibihugu ya Tanzania na Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17. Uganda yabigezeho nyuma yo gutsinda Djibouti igitego kimwe ku busa mu gihe Tanzania yatsinze Ethiopia kuri Penaliti.

Ikipe ya Tanzania izwi nka Serengeti Boys yishimira kuzitabira imikino nyafurika y'abatarengeje imyaka 17 (AFCON U17) izabera muri Maroc
Ikipe ya Tanzania izwi nka Serengeti Boys yishimira kuzitabira imikino nyafurika y’abatarengeje imyaka 17 (AFCON U17) izabera muri Maroc

Ni imikino ya kimwe cya kabiri yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020 kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu.

Mu mukino watangiye saa sita, ikipe ya Uganda yatsinze Djibouti igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Oscar Mawa ku munota wa 90 w’umukino. Uyu mukinnyi yujuje ibitego bitandatu mu mikino itatu amaze gukina.

Ikipe ya Uganda yabanje mu kibuga
Ikipe ya Uganda yabanje mu kibuga

Saa cyenda ikipe ya Tanzania izwi nka Serengeti boys yacakiranye na Ethiopia. Ni umukino Tanzania yafunguyemo amazamu ku munota wa 38 igitego cyatsinzwe na Omari Sultan Omari. Ku munota wa 71 w’umukino ikipe ya Ethiopia yatsinze igitego cyo kunganya cyatsinzwe na Makiyas Ganta, iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe anganya igitego kimwe ku kindi.

Uganda na Djibouti
Uganda na Djibouti

Nyuma y’iyi minota hitabajwe Penaliti, ikipe ya Tanzania itsinda Penaliti enye kuri eshatu za Ethiopia umukino urangira Serengeti boys berekeje muri Maroc.

Kuri uyu wa Kabiri haraba umukino wa nyuma aho Uganda izacakirana na Tanzania mu gihe bazabanzirizwa n’umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu aho Ethiopia izakina na Djibouti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka