Ni umukino watangiye ku isaha ya Saa mbili z’ijoro APR FC iwutangira mu bakinnyi babanje mu kibuga harimo abakinnyi bashya babiri ari bo Dushimimana Olivier bakunda kwita muzungu ukina iburyo asatira yakuye muri Bugesera FC, ndetse na Byiringiro Gilbert ukina inyuma iburyo mu gihe abandi bose bari abakinnyi bayisanzwemo.
Ku munota wa 21 w’umukino Niyibizi Ramadhan yafashe umupira aterera umupira ukomeye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu wa Singida Black Stars awukuramo.
Uyu munyezamu yawukuyemo ariko ntiyawukomeza uramucika ananirwa guhita awisubiza maze rutahizamu Victor Mbaoma wamucungiraga hafi ahita awumutanga awusubiza mu izamu atsinda igitego cya mbere cya APR FC cyanarangije igice cya mbere ifite 1-0.
Mu gice cya kabiri, APR FC ni bwo yashyizemo abakinnyi bashya barimo Dauda Yussif wasimbuye Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain Bacca wasimbuye Dushimimana Olivier.
Umutoza Darko Nović kandi yanakuyemo Niyibizi Ramadhan na Victor Mbaoma ashyiramo Richmond Lamptey na myugariro Alioum Souane byanamufashije kurangiza umukino we wa mbere w’irushanwa atsinze igitego 1-0, ikipe ye iteye amashoti ane agana mu izamu na rimwe rijya hanze mu gihe yatewe amashoti 10 arimo umunani yajyaga hanze n’abiri yaganaga mu izamu, kongeraho koruneri umunani mu gihe yo nta n’imwe yabonye mu minota 90.
Mu wundi mukino wabaye muri iri itsinda SC Villa yo muri Uganda yanganyije na El Merreikh Bentiu yo muri Sudani y’Epfo 0-0.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|