CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 byemejwe ko izabera mu Rwanda

Komite nyobozi ya CECAFA yateranye ku wa Gatandatu ushize, yemeje ko u Rwanda ari rwo ruzakira CECAFAy’abatarengeje imyaka 17 mu kuboza 2020.

Ku wa Gatandatu tariki 10/10/2020, i Arusha muri Tanzania hateraniye inama ya Komite Nyobozi ya CECAFA, aho mu by’ingenzi byizweho hari amarushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika y’abatarengeje imyaka 17 na 20.

Byemejwe ko imikino yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 isigaye ikinirwa mu ma zones, izabera mu Rwanda kuva Tariki 13 kugeza 28 Ukuboza 2020. igahuza ibihugu bisanzwe bibarizwa mu karere ka CECAFA.

Kugeza ubu ibihugu 10 byamaze kwemera kwitabira iri rushanwa ari byo u Rwanda, Burundi, Tanzania, Uganda, Sudan y’Amajyepfo, Sudan, Eritrea, Djibouti, Ethiopia na Kenya, bikazagabanywa mu matsinda abiri y’amakipe atanu atanu.

Muri iyi nama hemejwe kandi ko amarushanwa nk’aya ariko y’abatarengeje imyaka 20 izabera muri Tanzania Kuva tariki 22 Ugushyingo kugeza 6 Ukuboza 2020 izahurirwamo n’ibihugu birimo Somalia, Burundi, Tanzania, Uganda, Sudani y’Amajyepfo, Sudani, Eritrea, Djibouti, Ethiopia ndetse na Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka