CECAFA Kagame Cup: Rayon Sports itsinze TP Mazembe (AMAFOTO)

Mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya mbere, Rayon Sports itangiye itsinda Tout Puissant Mazembe kuri Stade Amahoro.

Wari umukino wari witabiriwe n’abafana benshi kuri Stade Amahoro, aho ikipe ya TP Mazembe yahabwaga amahirwe itunguwe no gutsidwa na Rayon Sports yaherukaga gutakaza inkingi za mwamba.

Ku munota wa kane gusa w’umukino, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu, ku mupira yari ahawe na Iranzi Jean Claude, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Jules Ulimwengu atsinda igitego cya mbere
Jules Ulimwengu atsinda igitego cya mbere
Jules Ulimwengu yishimira igitego
Jules Ulimwengu yishimira igitego
Abafana ba Rayon Sports bari buzuye Stade Amahoro mu byishimo by'igitego
Abafana ba Rayon Sports bari buzuye Stade Amahoro mu byishimo by’igitego
Jules Ulimwengu yishimira igitego
Jules Ulimwengu yishimira igitego

Mu gice cya kabiri cy’umukino, ikipe ya TP Mazembe yagarutse yihariye umukino igerageza n’amahirwe menshi ariko ba myugariro ba Rayon Sports ndetse n’umunyezamu Kimenyi Yves bayibera ibamba.

Muri iri tsinda rya mbere mu mukino wabanje, ikipe ya Atlabara yo muri Sudani yanganyije na KMC yo muri Tanzania, bituma Rayon Sports irara ku mwanya wa mbere muri iri tsinda, naho TP Mazembe irara ku mwanya wa nyuma.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Rayon Sports

Yves Kimenyi
Eric Iradukunda
Rutanga Eric (C)
Rugwiro Hervé
Iragire Saidi
Imran Nshimiyimana
Commodore Okwi
Mugheni Kakule
Ciza Hussein
Jules Ulimwengu
Iranzi Jean Claude

TP Mazembe

Bakula-Ulunde Aime
Rainford Kalaba (c)
Masengo Godet
Zola-Kiaku Arsene
Mwape Tandi
Mwondeko Zatu
Sinkala Nathan
Tshibango Tshikuna
Miche Mika
Muleka Jackson
Likonza Glody

Andi mafoto ku mukino wa Rayon Sports na TP Mazembe

Jules Ulimwengu yishimira igitego
Jules Ulimwengu yishimira igitego
Jules Ulimwengu yishimira igitego
Jules Ulimwengu yishimira igitego
Iragire Saidi, Rugwiro Herve na Eric Rutanga bishimira intsinzi
Iragire Saidi, Rugwiro Herve na Eric Rutanga bishimira intsinzi
Abafana ba Rayon Sports bari buzuye Stade Amahoro mu byishimo by'igitego
Abafana ba Rayon Sports bari buzuye Stade Amahoro mu byishimo by’igitego
Kimenyi Yves witwaye neza muri uyu mukino, aha yitabwagaho n'abaganga
Kimenyi Yves witwaye neza muri uyu mukino, aha yitabwagaho n’abaganga
Iranzi Jean Claude wakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports, ari mu bagoye cyane Mazembe
Iranzi Jean Claude wakinaga umukino we wa mbere muri Rayon Sports, ari mu bagoye cyane Mazembe

Amafoto (Rayon Sports na TP Mazembe): Muzogeye Plaisir

Kuri Stade Huye, Mukura yatangiye nabi CECAFA

Mu rindi tsinda rikinira i Huye, ikipe ya Mukura imbere y’abafana bayo, yahatsindiwe na Azam Fc isanzwe inafite iki gikombe, mu gihe undi mukino wabanje Bandari FC yo muri Kenya yanganyije na KCCA yo muri Uganda igitego 1-1.

Mukura yatsindiwe mu rugo na Azam FC
Mukura yatsindiwe mu rugo na Azam FC
Nyirinkindi Saleh wavuye muri Marines ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Mukura VS
Nyirinkindi Saleh wavuye muri Marines ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Mukura VS

Uko imikino yo kuri iki Cyumweru yagenze

CECAFA Kagame Cup 2019

Itsinda A
KMC 1-1 Atlabara FC
Rayon Sports FC 1-0 TP Mazembe

Itsinda B

KMC 1-1 Atlabara FC
Azam Fc 1-0 Mukura VS

Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 8/07/2019

Itsinda D

KMKM vs AS Ports (Stade Umuganda, 13:00)
Gor Mahia vs AS Maniema ( Stade Umuganda, 15:30)

Itsinda C

Proline FC vs Heegan FC (Stade ya Kigali, 13:00)
Green Eagles vs APR FC (Stade ya Kigali, 15:30)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

tubarinyuma courage

moïse justen seru pongo yanditse ku itariki ya: 21-10-2019  →  Musubize

APR FC NIKOMEREZAHO KUNDA.

yamuragiy j batiste yanditse ku itariki ya: 28-07-2019  →  Musubize

Rayon sport ifite ubushobozi n’amahirwe byo kugera kure hashiboka muri iri rushanwa, kuko itsinze ikipe ikomeye cyane.

Silas yanditse ku itariki ya: 8-07-2019  →  Musubize

Ooooh Royor , ikipe y’imana

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-07-2019  →  Musubize

Rayon sport irakoeza kubikora,kuko Imana ntiyakwemera kikorwa nisoni.

MINANI Benoit yanditse ku itariki ya: 8-07-2019  →  Musubize

RAYON SPORT IKOMEREZE AHO %

Ndayambaje yanditse ku itariki ya: 7-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka