CECAFA: Ikipe y’igihugu y’abagore irizeza Abanyarwanda intsinzi

Mu gihe habura iminsi micye kugira ngo ikipe y’igihugu y’abagore mu mupira w’amaguru, yitabire CECAFA izabera muri Uganda kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 11 Kamena 2022, kapiteni w’iyo kipe, Nibagwire Sifa Grolia, arizeza Abanyarwanda ko bazakora ibishoboka byose bagatahana intsinzi.

Ikipe y'Igihugu y'abagore igiye kwitabira CECAFA
Ikipe y’Igihugu y’abagore igiye kwitabira CECAFA

Ibi yabitangaje nyuma yo gutangira imyitozo ku wa mbere, aho avuga ko nk’abakinnyi biteguye gukora ibishoboka byose ndetse bakaba batwara n’igikombe.

Yagize ati "Twebwe abakinnyi duhagaze neza ku rwego rw’imyitozo, intego yacu ni ugutsinda kuko ntabwo ari ubwa mbere tugiyeyo, ariko uyu mwaka turizeza Abanyarwanda ko twagera kure hashoboka, byanadukundira tugatwara igikombe."

Ikipe irizeza Abanyarwanda intsinzi
Ikipe irizeza Abanyarwanda intsinzi

U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere aho ruri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Uganda izakira irushanwa, ari nayo bazatangira bahura ku itariki ya 2 Kamena 2022. Amavubi kandi ari mu itsinda rimwe n’igihugu cy’u Burundi na Djibouti.

Kugeza ubu hahamagawe abakinnyi 30 ari nabo barimo gukora imyitozo ibera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, mu gihe ariko hazatoranywamo 20 bazajya gufasha ikipe mu irushanwa.

Habimana Sosthene ni we mutoza mukuru w'iyo kipe
Habimana Sosthene ni we mutoza mukuru w’iyo kipe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe icyo gikombe bavuga umenya ari icyo kunywesha amazi, Nawe se ndebera nkuwo muzamu ibiro afite byongereho n’imyaka ye, ngo ntawe uvuma iritararenga ariko ntacyo mbijeje pe.

musoni assouman yanditse ku itariki ya: 28-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka