Uyu mutoza wari umaze amezi atatu adafite ikipe nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports tariki 24/10/2018. yaje kuganira n’ikipe ya Rayon Sports ngo asimbure umutoza Robertinho, gusa ibiganiro ntibyagenda neza.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, AFC Leopards yatangaje ko ubu ifite umutoza mushya, uwo akaba ari Cassa Mbungo ugomba gusimbura umutoza Marco Vasiljevic watandukanye n’iyi kipe kuri uyu wa mbere.
Cassa Mbungo agiye muri iyi kipe ifatirwa n’umunyarwanda Ndayishimiye Eric Bakame, ikaba kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 mu makipe 18, aho mu mikino 10 imaze gukina yatsinze imikino ibiri gusa, itsindwa kane inaganganya kane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|