Cassa Mbungo yagizwe umutoza mushya wa AFC Leopards ikinamo Bakame

Umunyarwanda Cassa Mbungo André uheruka gutandukana na Kiyovu Sports, yagizwe umutoza wa AFC Leopards yo muri Kenya

Uyu mutoza wari umaze amezi atatu adafite ikipe nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports tariki 24/10/2018. yaje kuganira n’ikipe ya Rayon Sports ngo asimbure umutoza Robertinho, gusa ibiganiro ntibyagenda neza.

Cassa Mbungo wagizwe umutoza mushya wa AFC Leopards
Cassa Mbungo wagizwe umutoza mushya wa AFC Leopards

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, AFC Leopards yatangaje ko ubu ifite umutoza mushya, uwo akaba ari Cassa Mbungo ugomba gusimbura umutoza Marco Vasiljevic watandukanye n’iyi kipe kuri uyu wa mbere.

 Asimbuye Marco Vasiljevic watsinze imikino ibiri gusa muri Shampiona ya Kenya
Asimbuye Marco Vasiljevic watsinze imikino ibiri gusa muri Shampiona ya Kenya

Cassa Mbungo agiye muri iyi kipe ifatirwa n’umunyarwanda Ndayishimiye Eric Bakame, ikaba kugeza ubu iri ku mwanya wa 15 mu makipe 18, aho mu mikino 10 imaze gukina yatsinze imikino ibiri gusa, itsindwa kane inaganganya kane.

Cassa Mbungo Andre asanze Ndayishimiye Eric Bakame muri AFC Leopards
Cassa Mbungo Andre asanze Ndayishimiye Eric Bakame muri AFC Leopards
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka