Cassa Mbungo watozaga Kiyovu Sports yamaze kuyisezera

Cassa Mbungo wari umaze umwaka atoza Kiyovu Sports yamaze gusezera ku mirimo ye kubera kudahembwa

Nyuma yo gutoza umwaka umwe w’imikino, ndetse akanatoza umukino umwe wonyine wa Shampiona y’uyu mwaka, Cassa Mbungo yamaze kwandika ibaruwa ahagarika akazi ko gutoza ikipe ya Kiyovu Sports.

Cassa Mbungo André yamaze gusezera Kiyovu Sports
Cassa Mbungo André yamaze gusezera Kiyovu Sports

Cassa Mbungo yeguye kubera kumara amezi atanu atabona umushahara nk’uko amakuru atugeraho abivuga, akaba yari yarabanje kwandikira iyi kipe ayisaba ko yamwishyura amafaranga imubereyemo.

Cassa Mbungo André yiyongereye kuri Mugheni Fabrice ndetse na Kalisa Rachid, aba bose bandikiye iyi kipe mu bihe bitandukanye bayishinja kutabahemba imishahara yayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka