Mu ntangiriro za Mutarama ni bwo ikipe ya Bandari FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya, yasinyishije umutoza Cassa Mbungo André wari umaze gusa amezi atanu atoza ikipe ya Gasogi United yo mu Rwanda.
Nyuma yo kwitwara neza mu mikino itandukanye ya shampiyona ya Kenya, uyu mutoza ni we watowe nk’umutoza w’icyumweru muri shampiyona ya Kenya yari igeze ku munsi wayo wa 12.
Bimwe mu byatumye uyu mutoza ahabwa igihembo cy’icyumweru, harimo no kuba iyi kipe ye iheruka gutsinda ikipe ya AFC Leopards ibitego 2-0, ibi byatumye ihita inayishyikira ku rutonde rwa shampiyona aho amakipe yombi anganya amanota 19.
Kuva muri Mutarama ubwo Cassa Mbungo André yahabwaga iyi kipe, imaze gukina imikino ya shampiyona irindwi, aho yatsinzemo imikino ine, atsindwa umukino umwe, anganya imikino ibiri.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|