Cassa Mbungo André yahawe igihembo cy’umutoza w’icyumweru muri Kenya

Umunyarwanda Cassa Mbungo André utoza ikipe ya Bandari Fc yo muri Kenya yahawe igihembo gihabwa buri cyumeru umutoza witwaye neza muri shampiyona ya Kenya

Mu ntangiriro za Mutarama ni bwo ikipe ya Bandari FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya, yasinyishije umutoza Cassa Mbungo André wari umaze gusa amezi atanu atoza ikipe ya Gasogi United yo mu Rwanda.

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino itandukanye ya shampiyona ya Kenya, uyu mutoza ni we watowe nk’umutoza w’icyumweru muri shampiyona ya Kenya yari igeze ku munsi wayo wa 12.

Bimwe mu byatumye uyu mutoza ahabwa igihembo cy’icyumweru, harimo no kuba iyi kipe ye iheruka gutsinda ikipe ya AFC Leopards ibitego 2-0, ibi byatumye ihita inayishyikira ku rutonde rwa shampiyona aho amakipe yombi anganya amanota 19.

Kuva muri Mutarama ubwo Cassa Mbungo André yahabwaga iyi kipe, imaze gukina imikino ya shampiyona irindwi, aho yatsinzemo imikino ine, atsindwa umukino umwe, anganya imikino ibiri.

Bandari Fc ubu iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona
Bandari Fc ubu iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka