Carlos Alós Ferrer yagizwe umutoza mushya w’AMAVUBI

Umunya-Espagne Carlos Alós Ferrer ni we wagizwe umutoza mushya w’Amavubi asimbuye Mashami Vincent

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Carlos Alos Ferrar ari we mutoza mushya w’Amavubi, akaba yahise anasinya amasezerano y’umwaka umwe.

Carlos Alós Ferrer nta bigwi bikomeye afite mu mupira w’amaguru, aho yatoje amakipe arimo nka FAR Rabat, gusa akaba nta kipe y’igihugu yigeze atoza.

Uyu mutoza yari ahanganye n’abandi batoza bafite amazina akomeye harimo nka Alain Giresse watoje amakipe nka Paris Saint-Germain, Mali Senegal n’izindi, hakaza ndetse n’umutoza Stephen Constantine wigeze gutoza Amavubi, agatoza u Buhinde n’ahandi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nta musaruro pe!

Roman yanditse ku itariki ya: 10-04-2022  →  Musubize

Basi,iyo muduha alain giresse,nkuko presida wacu abivuga dukeney ibyishimo by’ikipe y’igihugu yacu ark ntago tuzabibona mukiduha abatoza nkaba badashoboe pee!federation mugeragez kbs.

murakoze!

Roman yanditse ku itariki ya: 10-04-2022  →  Musubize

Mwaramutseh neza??? Ko nubund mbona umutoza batuzaniye arikumwe nuvuteh??? Harabura iki NGO mutuzanire umutoza ushoboye??? Uyu nae ntagashya mbona azanye p mwadushakiye umutoza ushoboye tukabona ibyishomo Koko???

Mpljuvenal yanditse ku itariki ya: 30-03-2022  →  Musubize

None se ko ntabigwi afite aje kwiga gutoza?Mavubi we!

NGABONZIZA yanditse ku itariki ya: 29-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka