Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi yasezeye

Umunya-Espagne Carlos Alos Ferrer watozaga Amavubi, kuri uyu wa 8 Kanama 2023 yasezeye ku mirimo ye.

Carlos Alos Ferrer yasezeye ku mirimo yo gutoza Amavubi
Carlos Alos Ferrer yasezeye ku mirimo yo gutoza Amavubi

Ibi uyu mugabo watozaga u Rwanda kuva muri Werurwe 2022, yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yatangiye ashimira ku mahirwe yahawe anifuriza ishya n’ihirwe abayobozi bashya ba FERWAFA.

Yagize ati “Ndashaka kwifuriza FERWAFA ibyiza cyane ahazaza ubuyobozi bushya, abakinnyi, abatekinisiye n’abafana. Ndifuza kubashimira kumpa amahirwe yo gukorera muri iki gihugu cyiza, nizeye neza ko abayobozi bashya ba FERWAFA hamwe n’ubufasha bwa Minisiteri ya Siporo bazagera ku byiza vuba.”

Carlos Ferrer waherukaga kongera amasezerano muri Werurwe 2023, yakomeje avuga ko ubu ari igihe cyo gutangira imishinga mishya yaba kuri we ndetse no ku bayobozi bashya ba FERWAFA, kandi ko azahora ari umukunzi w’Amavubi.

Mu mikino 12 yakinnye atoza Amavubi yatsinze umukino umwe gusa
Mu mikino 12 yakinnye atoza Amavubi yatsinze umukino umwe gusa

Yagize ati “Twahatanye mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, kandi ubu ni igihe cyo gutangira umushinga mushya ku bayobozi bashya b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, kandi no kuri jyewe ni igihe cyo gutangira imishinga mishya. Ndi umufana w’Amavubi kuva uyu munsi n’iteka.”

Mu mwaka n’amezi atanu Carlos Ferrer yatoje Amavubi mu marushanwa yose n’imikino ya gicuti 12, yatsinzemo umwe (1) atsindwa itandatu (6) anganya itanu (5), mu gihe yatsinze ibitego bine (4) agatsindwa 13.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, izasozwa muri Nzeri 2023, agiye ayisize ku mwanya wa nyuma ariwo wa kane n’amanota atatu (3) mu mikino itanu imaze gukinwa, akaba asezeye mu gihe amasezerano ye yagombaga kuzarangira muri Werurwe 2025.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka