Canal + n’abafatanyabikorwa bishimiye icyemezo cyo kubuza Victory TV kwerekana imikino y’i Burayi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi (UEFA) ritegura, rikanayobora imikino ya UEFA Champions League na UEFA Europa League, The Football Association Premier League Limited itegura ikanayobora imikino ya English Premier League, hamwe na Canal + International, umufatanyabikorwa wemewe mu gusakaza amashusho y’iyo mikino mu rurimi rw’igifaransa, bishimiye icyemezo cy’urukiko rw’u Rwanda ndetse ni cy’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) mu kurwanya ubujura bw’ibihangano (Piratage) mu Rwanda.

Umwanzuro w’urubanza n°RCOMA 00877/2019 / HCC watangajwe ku itariki ya 9 Nzeri 2020, n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi mu Rwanda watesheje agaciro ubujurire bwa shene ya televiziyo Victory TV, runasaba iyo shene guhagarika gusakaza amashusho y’imikino ya Premier League yo mu Bwongereza, UEFA Champions League n’iyindi mikino yose ya UEFA Europa League ku butaka bw’u Rwanda.

Nyuma y’ibyavuye mu rubanza, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye shene ya Victory TV, mu cyemezo cyafashwe ku ya 28 Nzeri 2020, guhagarika gusakaza amashusho y’iyo mikino, bitaba ibyo ikazamburwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.

UEFA hamwe na Premiere League yo mu Bwongereza, batangaje ko gusakaza amashusho y’imikino yabo utabiherewe uburenganzira ari ubujura bw’ibihangano (piratage), ikaba yishimiye ibyemezo byafashwe n’urukiko rwo mu Rwanda rufatanyije n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Victory TV yakoze ni amakosa, ariko RURA ikwiye kureba kubiciro by’umucuruzi umwe kw’isoko. tele 10 irakabije guhenda cyane. Niba mutavuguruye ibiciro muzumirwa kandi tuzabibukira ko mugihe twari mubushomeri bwatewe na covid mwazamuye ibiciro kandi ntimwitaye kuba clients banyu. Ahubwo iyo muba muri abantu nyabantu mwari kugabanya ahubwo...

Karasira Ibra yanditse ku itariki ya: 7-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka