CAN2023: Amavubi arimo gutegura imikino ya gicuti mbere y’iyo gushakisha itike
Mu gihe habura iminsi itari myinshi kugira ngo muri Kamena hatangire imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, irimo gushakirwa imikino ya gicuti kugira ngo iyifashe kwitegura.
- Amavumi arategura imikino ya gicuti
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Muhire Henry, yavuze ko n’ubwo bikigoye ariko imikino irimo gushakishwa, cyane cyane mu bihugu by’abaturanyi.
Yagize ati “Imikino irateganyijwe dutegereje ko amakipe twasabye yatwemerera, ariko henshi biracyagoye kubera gahunda ya shampiyona zigikomeza, ni amakipe yo mu karere.”
Amavubi mu gihe giheruka gitangwa na FIFA ngo amakipe y’ibihugu akine imikino ya gicuti, ntabwo yigeze akina kuko muri icyo gihe nta n’umutoza yari afite.
- Amavubi ahanzwe amaso n’Abanyarwanda mu mikino yo gushakisha itike y’igikombe cya Afurika aherukamo mu 2004
Amavubi ari mu itsinda rya 12 hamwe na Senegal, Benin na Mozambique, mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika, kizabera muri Côte d’Ivoire mu mpeshyi ya 2023.
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, izabanza gusura ikipe y’igihugu ya Mozambique ku munsi wa mbere w’imikino mu itsinda ryayo, mu gihe umukino wa kabiri u Rwanda ruzakira n’ikipe y’igihugu ya Sénégal.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|