CAN 2023: Amavubi azakirira imikino yayo kuri Sitade ya Huye

Mu gihe ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Amavubi) irimo kwitegura gutangira urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika 2023, imikino yayo itatu yo mu rugo ruzayakirira kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, aho kuba i Kigali.

Sitade mpuzamahanga ya Huye ni yo iri gutunganywa ngo izakire imikino y'ikipe y'Igihugu
Sitade mpuzamahanga ya Huye ni yo iri gutunganywa ngo izakire imikino y’ikipe y’Igihugu

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA), Muhire Henry, yavuze ko kuri ubu imikino ikipe y’Igihugu igiye gutangira izajya yakirirwa kuri sitade mpuzamahanga ya Huye mu gihe sitade ya Kigali i Nyamirambo itemewe.

Bimwe mu biri gukorwa kuri sitade mpuzamahanga ya Huye kugira ngo izakire imikino y’ikipe y’igihugu harimo gukosora imyicarize y’abafana, gutunganya aho camera ikurikirana ikibuga cyose ijya mu rwego rwo kwerekana imikino kuri televiziyo, kongerwa k’umubare wabicara muri sitade, ubwiherero n’ubwogero, n’ibindi bitandukanye.

Sitade Mpuzamahanga ya Huye
Sitade Mpuzamahanga ya Huye

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yari isanzwe kenshi yakirira imikino yayo i Kigali haba kuri sitade Amahoro i Remera. Uretse kuba ubu yaratangiye kuvugururwa, ntabwo yari yemerewe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) kuba yakwakira imikino mpuzamahanga ndetse na sitade ya Kigali i Nyamirambo ubu yari iri gukoreshwa by’agateganyo ariko na yo ikaba ubu itemerewe kwakira imikino mpuzamahanga kubera uburyo ziteye.

U Rwanda ruri mu itsinda rya 12 aho ruri hamwe na Senegal, Mozambique na Benin. Umukino wa mbere Amavubi azawukina na Mozambique hagati y’itariki ya 4-5 Kamena 2022 mu gihe umukino wa kabiri u Rwanda ruzakira ikipe y’Igihugu ya Senegal kuri sitade mpuzamahanga ya Huye hagati ya tariki ya 13-14 Kamena 2022.

Ikipe y'Igihugu, Amavubi, izakirira andi makipe y'Ibihugu kuri sitade ya Huye
Ikipe y’Igihugu, Amavubi, izakirira andi makipe y’Ibihugu kuri sitade ya Huye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka