CAN 2013: U Rwanda ruzahura na Nigeria mu majonjora

U Rwanda rwatomboye kuzakina na Nigera mu majonjora y’icyiciro cya kabiri agamije gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’epfo muri 2013.

Uretse Afurika y’Epfo igomba kuzakira iki gikombe ibindi bigugu bigomba kuzanyura mu ijonjora rya mbere ndetse n’irya kabiri mbere y’uko habaho irya gatatu ari naryo rya nyuma rizagaragaza amakipe agomba kuzitabira icyo gikombe.

Amakipe yagiye ashyirwa muri buri cyiciro cy’ijonjora bitewe n’uko ahagaze ku rutonde rwa FIFA. Nk’ibihigu biri inyuma cyane muri Afurika nka Seychelles-Swaziland, Sao Tome/Principe- Lesotho bizabanza bikine ijonjora rya mbere mbere yo kujya mu rya kabiri aho u Rwanda ruherereye rukazahura na Nigera ku matariki atarashyirwa ahagaragara.

U Rwanda rufite urugamba rukaze kuko Nigeria ni ighugu gikomeye muri ruhago kandi bazaba bafite igitutu cy’abakunzi b’umupira w’amaguru muri icyo gihugu batunguwe no kubona ikipe yabo ibura mu gikombe cya Afurika cy’umwaka utaha.

Umutoza w’u Rwanda utaratangazwa ku mugaragaro kugeza ubu akaba afite ihurizo rikomeye kuko na we asabwa n’abanyarwanda kujya muri icyo gikombe ndetse no gushaka itike y’igikombe cy’isi aho azabanza guhatana na Eritrea tariki ya 11 Ugushyingo i Asmara.

Ibihugu byabonye itike yo gukina igikombe cya Afurika cyo mu kwa mbere 2012 byo bizatangira guhatanira itike yo kujya mu cya 2013 mu ijionjora rya gatatu ari na ryo rya nyuma.
Dore uko amakipe azahura mu ijonjora rya mbere n’irya kabiri:

Ijonjora rya mbere
Seychelles-Swaziland
Sao Tome/Principe – Lesotho

Ijonjora rya kabiri
Ethiopie - Bénin
Rwanda - Nigeria
Congo - Ouganda
Burundi - Zimbabwe
Algérie - Gambie
Kenya - Togo
Sao Tome/Principe ou Lesotho - Sierra Leone
Guinée Bissau - Cameroun
Tchad - Malawi
Seychelles ou Swaziland - RD Congo
Tanzanie - Mozambique
Centrafrique - Egypte
Madagascar - Cap Vert
Liberia - Namibie

Theoneste Nisingizwe .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka