CAN 2012: Ishyaka ry’abavandimwe muri kimwe cya kabiri

Amakipe atatu muri ane yabonye itike yo gukina imikino ya ½ mu irushanwa ry’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN 2012): Cote d’Ivoire, Ghana na Zambia, buri imwe ifitemo abakinnyi bavukana.

Ba Toure muri Cote d’Ivoire

Cote d’Ivoire, imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka, ifite abakinnyi babiri bavukana aribo Yaya Toure w’imyaka 29 na Kolo Toure w’imyaka 31; bombi bakina mu ikipe ya Manchester City yo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Bwongereza.

Kolo Toure na Yaya Toure
Kolo Toure na Yaya Toure

Aba bakinnyi bombi bigeze kwegukana igikombe cya shampiyona ya Cote d’Ivoire ariko ntibarabasha kugira igikombe begukana ku rwego mpuzamahanga bari kumwe. Aho byari bigiye gushoboka ni mu mwaka ushize ubwo Manchester City yegukanaga igikombe cya FA ariko icyo gihe Kolo Toure yari mu bihano by’amezi atandatu azira gukoresha imiti yongera ingufu.

Ba Ayew muri Ghana

Ikipe ya Ghana nayo irimo abakinnyi babiri bavukana. Abo ni Andre Ayew Dede na Jordan Ayew, bombi bakina no mu ikipe imwe ya Olympique de Marseille yo mu Bufaransa.

Aba bakinnyi ni abahungu ba Abedi Pele wigeze kubica bigacika mu mupira w’amaguru. Abedi Pele yegukanye igikombe cy’Afurika mu mwaka w’1982 ari kumwe n’ikipe ya Ghana.

Andre Ayew Dede na Jordan Ayew
Andre Ayew Dede na Jordan Ayew

Jordan Ayew w’imyaka 20 akina nka rutahizamu naho Andre Ayew agakina nk’umukinnyi wo hagati. Aba bakinnyi bafite mukuru wabo witwa Abdul Rahim Ayew wari mu ikipe ya Ghana yakinnye CAN ya 2010 n’igikombe cy’isi giheruka ariko ubu umutoza wa Ghana, Goran Stevanovic, ntiyamugiriye ikizere.
Intego y’aba basore ni ukugera ikirenge mu cya se ubabyara begukana igikombe.

Ba Katongo muri Zambia

Ikipe ya Zambia izwi ku izina rya Chipolopolo nayo ifite abakinnyi babiri bavukana aribo Christopher Katongo na murumuna we Felix Katongo.

Christopher akina nka rutahizamu naho Felix w’imyaka 28 ukina mu ikipe ya Green Buffaloes yo muri Zambia, akina mu bo hagati.

Christopher Katongo w’imyaka 30 akinira ikipe yo mu Bushinwa yitwa Henan Construction. Akaba amaze gutsinda ibitego bitatu mu gikombe cy’Afurika cy’uyu mwaka. Aba bakinnyi bombi baraba bahanganye na ba Ayew kuri uyu wa gatatu tariki 08/02/2012 mu mukino wa kimwe cya kabiri.

Christopher Katongo na murumuna we Felix Katongo
Christopher Katongo na murumuna we Felix Katongo

Biraba ari ibicika kuri uyu wa gatatu hagati ya (Zambia na Ghana) na (Cote d’Ivoire na Mali) kuko buri kipe iraba ishaka itike yo gukina umukino wa nyuma.
CAN 2012 ibera muri Gabon na Guinea Equatorial kuva tariki 10/01/2012 izarangira tariki 12/02/2012.

Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka