Cameroun yahinduye urutonde rw’abazakina n’Amavubi nyuma yo kubura ab’ingenzi bari bitezwe

Ikipe y’igihugu ya Cameroun yahamagaye abakinnyi bashya bagomba gusimbura abari bahamagawe ariko amakipe bakinamo akanga kubarekura

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Cameroun Antonio Conceicao yakoze impinduka esheshatu mu bakinnyi 25 yari yahamagaye ngo bitegure imikino irimo uzabahuza na Cap-Verrt ndetse n’Amavubi, ni nyuma yo kutabona abakinnyi bakina muri shampiyona y’u Bufaransa.

Ikipe y'igihugu ya Cameroun yasimbuje bamwe mu bakinnyi batakibonetse
Ikipe y’igihugu ya Cameroun yasimbuje bamwe mu bakinnyi batakibonetse

Bamwe mu bakinnyi bashya bahamagawe barimo babiri bakinnye CHAN barimo Solomon Charles Banga Bidjeme wa Coton Sport na Man Ykre wa Colombe. Harimo kandi Micheal Ngadeu (Gent), Yan Eteki (Grenada), Clinton Njie (Dinamo Moscou) na Kunde Malong .

Urutonde rw’abakinnyi 26 bagomba gutangira umwiherero tariki 22/03/201

Abanyezamu

1) Ondoa Fabrice (KV Ostende-Croatia )

2)Simon Omossola-( Vita Club-DR Congo)

3) Haschou Kerrido (PWD Bamenda-Cameroon)

4) Jean Efala- (Akwa United- Nigeria)

Ba myugariro:

6) Onguene Jerome ( Genoa FC-Italy)

7) Bagnack Macky (Partizan Belgrade-Serbia)

8) Banga Bidjeme (Cotonsport)

9) Meyapa Fongain (Fauve Azur-Cameroon)

10)Fabrice Gael Ngah-Ceramica Cleopatra FC-Egypt

11) Mbaizo Olivier (Union Philadelphia-USA)

12) Serge Leuko (Waasland-Beveren)

13)Ngwem II Jonathan – El Gouna, Egypt

Abakina hagati:

14) Zambo Anguissa (Fulham)

15) Kunde Malong (Mainz)

16) Onana Jean (Royal Mouscron)

17) Djoum Arnaud (Al Raed-Saudi Arabia)

18) Oum Gouet (Altach)

19)Martin Hongla (Royal Antwerp – Belgium)

20) Eteki Brice (Granada)

Ba rutahizamu:

21) Clinton Njie (Dinamo Moscou)

22) Ako Assomo-(AS Fortuna-Cameroon)

23) Moumi Ngamaleu (Young Boys-Switzerland )

24) Tabekou Serge (Royal Mouscron-Belgium )

25) Aboubakar Vincent (Besiktas-Turkey)

26) Man Ykre (Colombe)

Amavubi na Cameroun bazakina ku munsi wa nyuma wo gushaka itike ya CAN
Amavubi na Cameroun bazakina ku munsi wa nyuma wo gushaka itike ya CAN

Ikipe y’igihugu ya Cameroun “Les Lions Indomptables” izakina na Cap-Vert i Pria tariki 22/03, umukino wa nyuma mu itsinda iwukine n’Amavubi y’u Rwanda tariki 30/03 kuri Japoma Stadium i Douala.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka