#CAFCC: AS Kigali isezerewe na Al Nasr

Kuri iki Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2022, ikipe ya AS Kigali yasezerewe n’ikipe ya Al Nasr muri CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsindwa igitego 1-0.

Haruna Niyonzima na Kakule Mugheni bakina hagati
Haruna Niyonzima na Kakule Mugheni bakina hagati

Muri uyu mukino wo kwishyura wabereye mu gihugu cya Libya, AS Kigali yakinnye neza muri rusange igice cya mbere, cyarangiye inganya n’ikipe ya Al Nasr 0-0.

Mu gice cya kabiri AS Kigali yakomeje gukina neza ndetse inagera imbere y’izamu rya Al Nasr, ariko nayo yifashishije abafana benshi yari ifite muri stade yashakisha igitego cyayifasha gukomeza.

Uko Gukomeza kwitwara neza byahiriye ikipe ya Al Nasr ku munota wa 70, ubwo ku mupira wari uvuye hagati yateye ishoti mu izamu rya Ntwali Fiacre, igitego kiba kirinjiye.

Abakinnyi nka Shaban Hussein bakomeje kugerageza ngo barebe ko bakwishyura igitego cyari kubafasha gukomeza mu gihe bari kunganya 1-1, ariko umukino urangira AS Kigali itsinzwe 1-0 inasezerewe.

Umukino ubanza wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye amakipe yombi yanganyije 0-0. AS Kigali isezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup 2022-2023 itarenze ijonjora rya kabiri, yagezemo nyuma yo gusezerera ASAS Djibouti Telecom yo muri Djibouti, iyitsinze 1-0 mu mikino ibiri.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka