#CAFCC: AS Kigali inganyije na Al Nasr mu mukino ubanza

Ikipe ya AS Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Ukwakira 2022 kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye yahanganyije na Al Nasr yo muri Libya 0-0 mu mukino ubanza w’ijonjoro rya kabiri rya CAF Confederation Cup 2022-2023.

Muri uyu mukino Ikipe ya AS Kigali mu minota 10 ya mbere ntabwo yatangiye neza cyane cyane hagati mu kibuga bitatumaga igera imbere y’izamu rya Al Nasr ngo igerageza uburyo bw’ibitego. Ku munota wa 7 w’umukino nibwo ikipe ya Al Nasr yageze imbere y’izamu rya AS Kigali ubwo Adel Djarrar yateraga ishoti rigendera hasi ariko umupira unyura i ruhande rw’izamu rya AS Kigali.

Ikipe ya AS Kigali yari yatangiye kubonana neza yahise irata igitego cyari cyabazwe ku mupira wazamukanywe na Shaban Hussein ku makosa yakozwe na myugariro wa Al Nasr ariko awuhinduye imbere y’izamu Kone Felix ananirwa gushyira umupira mu izamu rya Asiyl Almiqasbi wawushyize muri koruneri.

Kalisa Rashid yongeye kugerageza uburyo atera ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru y’izamu.AS Kigali yakinaga neza haba mu kibuga hagati ndetse n’impande yakomeje kugera imbere y’izamu rya Al Nasr yatakazaga imipira myinshi cyane ariko uburyo bubonetse ntibutange umusaruro byatumye iminota 20 y’igice cya mbere irangira nta kipe yari yabona igitego.

Ku munota wa 29 Haruna Niyonzima wari umaze kugera geza ishoti rikomeye umunyezamu akarikuramo,yongeye guhindurira umupira mwiza ku ruhande rw’iburyo ufatwa na Shaban Hussein wateyeye ishoti ariko umupira uca mu ntera ntoya uvuye ku giti cy’izamu.

Ku munota wa 33 w’umukino umunyezamu wa Al Nasr Asiyil Almiqasbi yabonye ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino yari yatangiye umusifuza akamwihanangiriza cyane.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Haruna Niyonzima wagaragazaga urwego rwo hejuru yaryohereje abafana bari muri Stade Huye acenga ba myugariro ba Al Nasr yinjira muri rubuga rw’amahina umupira ugeze kuri Kone Felix awuteye ntiwamukundira ngo ujye mu izamu. Al Nasr yahise izamukana umupira nayo Omar Hammad atera ishoti rikomeye ariko umupira ujya hejuru y’izamu,igice cy mbere kirangira ari 0-0.

Umutoza wa AS Kigali Casa Mbungo Andre yatangiye igice cya kabiri akora impinduka zigamije gushaka ibitego akuramo Kone Felix wakinaga ibumoso imbere ariko wanarase uburyo bukomeye bw’ibitego mu gice cya mbere amusimbuza Man Yakre.

Ikipe ya AS Nkuko yarangije igice cya mbere ikina neza niko yakomeje yewe inabona uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko bugapfushwa ubusa byageze naho bigaragara ko kapiteni Haruna Niyonzima ndetse na Shaban Hussein wagiraga kwiharira umupira imbere y’izamu basa nk’abatumvikana kubera uburyo bakomeje kurata. Ku munota wa 57 w’umukino Kalisa Rashid watsindiye AS Kigali igitego kimwe yatsinze ASAS Djibouti Telecom mu mukino w’ijonjora rya mbere yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru y’izamu rya Al Nasr.

Ku munota wa 73 w’umukino ikipe ya AS Kigali yakoze impinduka ikuramo Ahoyikuye Jea Paul wavunitse ishyiramo Dusingizimana Gilbert mu gihe Akayezu Jean Bosco yasimbuye Kakule Mugheni Fabrice ari nako na Al Nasr ku munota wa 77 nayo yakoze impinduka z’abakinnyi batatu bagiriyemo icyarimwe. Al Nasr nayo muri iyi minota yatangiye kugera imbere y’izamu rya AS Kigali yari yatangiye gutakaza imipira cyane.

Ikipe ya AS Kigali yakinnye iminota ya nyuma isa nkiyamaze kwakira ko kubonera intsinzi mu Rwanda bitagikunze dore ko muri iyi minota nta buryo bukomeye yigeze ibona. Mbere Yuko umukino urangira AS Kigali yabonye amahirwe ya nyuma aho yabonye kufura yatewe na Kalisa Rashid ariko ayitera mu rukuta maze Al Nasr ibona nayo amahirwe ya nyuma izamukana umupira byihuse ariko Francis Bezerra ateye umupira mu izamu uca ku ruhande rw’izamu rya Ntwali Fiacre byanatumye umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Umukino wo kwishyura iteganyijwe kuzabera mu gihugu cya Libya aho Al Nasr izakira AS Kigali tariki 15 Ukwakira 2022 saa kumi nimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka