CAF yatangaje amatariki imikino yo guhatanira itike ya CAN 2022 izasubukurirwa

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, yatangaje igihe ibihugu birimo n’u Rwanda bizasubukurira imikino yo gushaka itike ya CAN 2022 izabera muri Cameroun

Tariki 13/03/2020, ni bwo CAF yari yatangaje ko imikino y’umunsi wa gatatu n’uwa kane yo guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun isubitswe, kubera icyorezo cya Cameroun cyari cyamaze kugera mu bihugu byinshi byo muri Afurika.

Amavubi mu mukino aheruka gukina yatsinzwe na Cameroun igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Amavubi mu mukino aheruka gukina yatsinzwe na Cameroun igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Iyo mikino yasubitswe yagombaga gukinwa hagati ya tariki 25 na 30/03/2020, aho u Rwanda ruherereye mu itsinda F rwagombaga kwamirwa na Cap Vert, rugakurikizaho guhita na rwo rwakira iki gihugu cya Cap Vert, iyi mikino ikaba yamaze gushyirwa hagati ya tariki 9 na 17/11/2020.

Mu itsinda u Rwanda rurimo, nyuma yo gutsindwa imikino ibiri harimo uwo rwatsindiwe na Mozambique i Maputo ibitego 2-0, ndetse n’uwo rwatsindiwe na Cameroun i Kigali, ubu ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda.

Imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022 yo yashyizwe mu mwaka utaha wa 2021, aho imikino y’umunsi wa mbere n’uwa kabiri izakinwa hagati y’itariki 22 na 30/03/2021, ikazasozwa gagati y’itariki 8 na 16/11/2021.

Muri iri jonjora rya kabiri ryo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022, u Rwanda ruherereye mu itsinda rya Gatanu aho ruzaba ruri kumwe na Kenya, Uganda, ndetse na Mali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka