CAF yatangaje abasifuzi 40 barimo Umunyarwandakazi bazasifura igikombe cya Afurika cy’Abagore

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yatangaje urutonde rw’abasifuzi 40 bazasifura igikombe cya Afurika cy’Abagore kizabera muri Maroc mu kwezi gutaha.

 Salima Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cya Afurika cy'abagore
Salima Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cya Afurika cy’abagore

Guhera tariki 02 Nyakanga kugera tariki 23 Nyakanga 2022, mu mijyi ya Rabat na Cassablanca yo muri Maroc, harabera imikino y’igikombe cya Afurika cy’abagore, aho kugeza ubu hamaze gutangazwa urutonde rw’abasifuzi 40 bazagisifura.

Uru rutonde rugaragaraho abasifuzi baturuka mu bihugu 24 bitandukanye, barimo 16 basifura mu kibuga hagati, 16 basifura ku ruhande, ndetse n’abandi umunani bazaba bifashisha amashusho (VAR Referees).

Abandi bazasifura iyo mikino
Abandi bazasifura iyo mikino

Kuri uru rutonde hagaragaramo umusifuzi mpuzamahanga umwe w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia, akaba aheruka gukora amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye igikombe cya Afurika cy’abagabo, akaba azanasifura igikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Urutonde rw’abasifuzi 40 batoranyijwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDAGUKUNDAPE!

SAMUEI yanditse ku itariki ya: 21-06-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka