- Salima Mukansanga yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cya Afurika cy’abagore
Guhera tariki 02 Nyakanga kugera tariki 23 Nyakanga 2022, mu mijyi ya Rabat na Cassablanca yo muri Maroc, harabera imikino y’igikombe cya Afurika cy’abagore, aho kugeza ubu hamaze gutangazwa urutonde rw’abasifuzi 40 bazagisifura.
Uru rutonde rugaragaraho abasifuzi baturuka mu bihugu 24 bitandukanye, barimo 16 basifura mu kibuga hagati, 16 basifura ku ruhande, ndetse n’abandi umunani bazaba bifashisha amashusho (VAR Referees).
- Abandi bazasifura iyo mikino
Kuri uru rutonde hagaragaramo umusifuzi mpuzamahanga umwe w’Umunyarwandakazi, Mukansanga Salima Rhadia, akaba aheruka gukora amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye igikombe cya Afurika cy’abagabo, akaba azanasifura igikombe cy’isi kizabera muri Qatar.
Urutonde rw’abasifuzi 40 batoranyijwe
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NDAGUKUNDAPE!