Ku wa Kane tariki 21/07/2022, i Rabat muri Maroc hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi b’abanyafurika bitwaye neza mu mwaka w’imikino wa 2021/2022.
CAF yamaze gutangaza abakinnyi batatu muri buri cyiciro kizatangwamo ibihembo, aho by’umwihariko mu bagabo muri rusange uhabwa amahirwe ari rutahizamu wa Senegal na Bayern Munchen Sadio Mané.
Urutonde rw’abakinnyi bazatorwamo uwa mbere muri buri cyiciro
Umukinnyi w’umwaka (Abagore)
Ajara Nchout Njoya (Cameroon & Internazionale Milano)
Asisat Oshoala (Nigeria & Barcelona)
Grace Chanda (Zambia & BIIK Kazygurt)
Umukinnyi w’umwaka (Abagabo)
Edouard Mendy (Senegal & Chelsea)
Mohamed Salah (Egypt & Liverpool)
Sadio Mane (Senegal & Bayern Munich)
- Edouard Mendy , Mohamed Salah na Sadio Mane, bazatoranywamo umukinnyi w’umwaka w’umunyafurika
Umukinnyi witwaye neza mu mikino ihuza amakipe (Abagore)
Andile Dlamini (South Africa & Mamelodi Sundowns)
Bambanani Mbanie (South Africa & Mamelodi Sundowns)
Evelyn Badu (Ghana & Sekondi Hasaacas Ladies/Alvaldsnes)
Umukinnyi witwaye neza mu mikino ihuza amakipe (Abagabo)
Achraf Dari (Morocco & Wydad Athletic Club)
Aliou Dieng (Mali & Al Ahly)
Mohamed El Shenawy (Egypt & Al Ahly)
Umukinnyi muto w’umwaka (Abagore)
Doris Boaduwaa (Ghana & Sekondi Hasaacas Ladies)
Evelyn Badu (Ghana & Sekondi Hasaacas Ladies/Alvaldsnes)
Yasmine Zouhir (Morocco & AS Saint-Etienne)
Umukinnyi muto w’umwaka (Abagabo)
Hannibal Mejbri (Tunisia & Manchester United)
Karim Konate (Cote d’Ivoire & ASEC/RB Salzburg)
Pape Matar Sarr (Senegal & Tottenham Hotspur)
Umutoza w’umwaka (Abagore)
Bruce Mwape (Zambia)
Desiree Ellis (South Africa)
Jerry Tshabalala (Mamelodi Sundowns)
Reynald Pedros (Morocco)
Umutoza w’umwaka (Abagabo)
Aliou Cisse (Senegal)
Carlos Queiroz (Egypt)
Walid Regragui (Wydad Athletic Club)
Ikipe y’umwaka (Abagore)
AS FAR (Morocco)
Hasaacas Ladies (Ghana)
Mamelodi Sundowns (South Africa)
Ikipe y’umwaka (Abagabo)
Al Ahly (Egypt)
RS Berkane (Morocco)
Wydad Athletic Club (Morocco)
Ikipe y’igihugu y’umwaka (Abagabo)
Cameroon
Egypt
Senegal
Ku ikipe y’umwaka y’abagore, kubera nta marushanwa y’amakipe y’igihugu ahagije yabaye muri uyu mwaka w’imikino, hafashwe umwanzuro wo kuzashingira ku gikombe cya Afurika cy’abagore kiri kubera muri Maroc, ikipe y’igihugu y’umwaka w’abagore ikazatangazwa tariki 23/07/2022 ubwo hazaba hakinwa umukino wa nyuma.
Igitego cy’umwaka
Gabadinho Mhango (Malawi & Orlando Pirates)
Pape Ousmane Sakho (Senegal & Simba)
Zouhair El Moutaraji (Morocco & Wydad Athletic Club)
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|