CAF yashyize ahagaragara amatariki y’Igikombe cy’Afurika cya 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 (CAN2025)kizakinirwa muri Maroc kizatangira tariki 21 Ukuboza 2025 gisozwe tariki 18 Mutarama 2026.

Igikombe cy'Afurika kizabera muri Maroc mu Ukuboza 2025
Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroc mu Ukuboza 2025

Ni amatariki yemerejwe mu Nama ya Komite Nyobozi ya CAF yateranye ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 i Cairo mu Misiri iyobowe na Perezida w’iri mpuzamashyirahamwe, Dr Patrice Motsepe.

Igikombe cy’Afurika cy’Umupira w’amaguru mu bagabo cya 2025 (CAN 2025), kizaba ku matariki kitagombye kuberaho, bikazaba ari ubwa gatatu bibayeho, kuko hari na CAN ya 2021 yabereye muri Cameroun yagombaga kuba mu 2021, ariko yimurirwa hagati y’Ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2022, kubera icyorezo cya Covid-19.

Hari kandi na CAN 2023 yabereye muri Côte d’Ivoire yimuriwe hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare 2024 kubera ikirere kitari kimeze neza muri icyo gihugu.

Irushanwa mpuzamahanga rya CAN, rizaba rikinwe ku nshuro ya 35, bikazaba ari ku nshuro ya kabiri rikiniwe muri Maroc nyuma y’irindi icyo gihugu cyakiriye mu 1988. Ni CAN ya mbere kandi izaba ibayeho ikambukiranya imyaka ibiri (2025-2026).

Ubusanzwe iryo rushanwa ryakundaga gutegurwa hagati y’Ukwezi kwa Mutarama na Gashyantare buri mwaka, kubera kwirinda ibihe by’imvura y’umuhindo cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Patrice Motsepe, Perezida wa CAF, yagize ati, “Gutangaza amatariki ya CAN […] 2025 byafashe igihe, ugereranyije n’uko byari biteganyijwe, kubera ko habanje kubaho ibiganiro bigoye rimwe na rimwe bikomeye n’inzego zitandukanye ku bijyanye na karindari y’amarushanwa mpuzamahanga n’ayo ku rwego rw’ibihugu”.

Tombola igaragaza uko amakipe y’ibihugu azahura mu matsinda yo gushaka itike ya CAN 2025 iteganyijwe tariki 4 Nyakanga 2024 mu Mujyi wa Johannesburg.

Muri iyi Nama ya Komite Nyobozi ya CAF kandi yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Abagore WAFCON 2024 kizabera muri Maroc kizatangira tariki 5 Nyakanga kugeza tariki 26 Nyakanga 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka