CAF yahannye Rayon Sports inahagarika abayobozi bayo bane imyaka ibiri

Nyuma yo kuvugwaho gushaka gutanga ruswa ku basifuzi basifuye umukino na LLB wabereye i Burundi, abayobozi bane ba Rayon Sports bamaze guhagarikwa na CAF

Ibi bibaye nyuma y’aho ikipe ya LLB yari yatanze ikirego ivuga ko abayobozi ba Rayon Sports bashatse gutanga ruswa ku basifuzi basifuye umukino wo kwishyura wahuje Rayon Sports na LLB i Bujumbura.

CAF yafashe umwanzuro wo kwemerera ikipe ya Rayon Sports gukomeza aya marushabwa ya CAF Confederation cup, gusa ihagarika abayobozi bane ba Rayon Sports mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka ibiri.

Abo bayobozi bahagaritswe ni Rukundo Patrick, Mudaheranwa Shaffy, Nkusi Jean Paul na Muhirwa Prosper, ndetse na Rayon Sports icibwa amande y’ibihumbi 15 by’amadollars

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Ubuse koko gikundiro yacu ayo mafaranga irayabona na match irigutegura? Cg azishyurwa nyuma amarushanwa arangiye? Gusa hari udukosa twahato nahato amakipe yomurwanda akora tutagaragaza profesionalisime pe! Nyumvira nkibi. Wibuke ibya BURORI DADDY Atuma urwanda rusezererea.nutundi twinshi. Dushakishe ubunyamwuga pe!

Benjamin yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Ok , ntaribi ubwo batayatanze nayo kuba varashatse kubikora ntibabikore , urumvako turenganye ariko , Ni motivation turasabwa gukora cyane kugira ngo tuzayagaruze

Abouba yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Bihe isomo nabandi bose ibyo ntago byatuma umupira utera imbere gusa namahirwe kwikipe ubwo batayikuyemo

Hategeka yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Wawoo ngewe nubwo ntakishimira ibihano by’abayobozi bacu arko ntacyo amafranga ntago ari menshi kdi n’ikipe yakomeje idahagaritswe

Manzi Patrick yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Wawoo ngewe nubwo ntakishimira ibihano by’abayobozi bacu arko ntacyo amafranga ntago ari menshi kdi n’ikipe yakomeje idahagaritswe

Manzi Patrick yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

nagirango nibutse bagenzi banjyeko mubantu bahagaritse nta muyobozi watowe ninteko rusange urimo uretse prosper wongewemo na komite ngo afashe aho gacinya atari abandi bose nabafana basanzwe, ubwo rero ntagikuba cyacitse ikindi Caf ivugako icyo yahaniye aba arukwica amategeko agenga caf abaza abantu guhura na officials ba caf bityo bigaruma hagaragara umuka mubi caf yavuzeko nta fact nimwe ya ruswa yabonye

nosi yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka