CAF yahannye Rayon Sports inahagarika abayobozi bayo bane imyaka ibiri

Nyuma yo kuvugwaho gushaka gutanga ruswa ku basifuzi basifuye umukino na LLB wabereye i Burundi, abayobozi bane ba Rayon Sports bamaze guhagarikwa na CAF

Ibi bibaye nyuma y’aho ikipe ya LLB yari yatanze ikirego ivuga ko abayobozi ba Rayon Sports bashatse gutanga ruswa ku basifuzi basifuye umukino wo kwishyura wahuje Rayon Sports na LLB i Bujumbura.

CAF yafashe umwanzuro wo kwemerera ikipe ya Rayon Sports gukomeza aya marushabwa ya CAF Confederation cup, gusa ihagarika abayobozi bane ba Rayon Sports mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihe cy’imyaka ibiri.

Abo bayobozi bahagaritswe ni Rukundo Patrick, Mudaheranwa Shaffy, Nkusi Jean Paul na Muhirwa Prosper, ndetse na Rayon Sports icibwa amande y’ibihumbi 15 by’amadollars

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

hoya si umwana wanzwe amakosa agomba gukosorwa umupirawacu nicyocyawishe.none tugeze naho mumarushanwa tudafitiye
ubusobozi twunva gukina ari ruswa .ndunva batana yihannye pe.

martin yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ngaho nguko abanyamakuru baratuburi turinangira bavugako Murwanda hari ruswa mumupira wamaguru abayobozi bati ntabimenyetso none dore Amahanga aratwandagaje ndumva twaheraho natwe tukabirwanya bitaragera kure ugirango ago Mafaranga babaciye ntiyari kuzatugirira Akamaro muri rusange nkabanyarwanda

Uwineza kahn yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Bagize ngo nimurwanda bahimbira amakipe Yaho. Ubu ndi se rayon yari gutsinda llb? Ngaho ruswa, ngaho amarozi mumupira wacu, sekamana afite akazi katoroshye

Japaul yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Ubu c guhana abayobizi imyaka ine ugahanisha ikipe 15mil dollars ikipe ukayireka ikabandanya CAF yo ntakosha yakoze??niba yabonyeko hakozwe amakosa bivuzeko ruswa yatanzwe vyagakwiyeko nikipe isezererwa mumarushanwa.abakunzi ba. Gikundiro turi beshi ayo mafranga ntabwatey ubwoba nubwo yari kuzodufasha muri vyishi nkokongerera abakinyi amasezerano.

Samuel yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

bavuze ko yashatse gutanga ruswa, ntibavuze ko yatanze ruswa

Viator yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Banyarwanda dushimire Imana kuko nubwo bahagaritse abayobozi bacu ntakibazo cyane nkuko bari buhagarike ikipe. Kd buriya umwana wanzwe niwe ukura barayon bavandimwe twese hamwe nkuko bisanzwe kuwa gatanu stade nukuyuzura tukayipfuka maze tukerekanako dushoboye. Ubu ndabizi bamukeba bari bagiye kubyinira kurukoma

Elysee yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Mwagaragaye nubundi njye narimbizi rayon uretse no mu rwanda no hanze ntibiha akabanga? nukujya gusebya u rwanda gusa abantu babagabo bakuru?ngo ruswa? ngo amarozi? ubwo mwe ntimwigaya koko? yewe uburo bwinshi koko ntibugira ......ndabagay kbsa

emynem yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Yooo mbega rwose birababaje, baduteje uburundi mur
irusange,.

Ndagijimana Pie yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Imana ishimwe narinziko twakuwe mumarushanwa.

karenzi yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Birababaje pe!ubuse rayon sport irazakuba iyande?

Jean paul yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Oh !!!Gikundiro ,tujya gutera imbere tugakubitwa hasi gusa biramutse aribyo bwo yabaramakosa akomeye byongeye ukuntu urwanda ruzwiho kurwanya ruswa! Ahubwo ibyo bihano kubayobozi byari bikwiye kwiyongera kuko ruswa nimbi nikimenyinyi bigarutse ikipe yacu ,gusa ubwo bayemereye gutera match yo kuwagatanu Mungu asifiwe

Pacifique Tuyizere yanditse ku itariki ya: 3-04-2018  →  Musubize

Aka nakumiro !!birababaje gusa Niba arukuri

Babihanirwe
Naho Rayonsport izahoraho

Cyubahiro yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Nt kundi tugomba kwiyakira kuko buriya caf yabony har’ ibyo abayobozi bakoz bitaribyo gsa aba rayon ntiducike intege twese tuzahurire I nyamirambo gushyigikira team yacu kwa gatanu

rurangirwaghislain yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize

Ubuse koko gikundiro yacu ayo mafaranga irayabona na match irigutegura? Cg azishyurwa nyuma amarushanwa arangiye? Gusa hari udukosa twahato nahato amakipe yomurwanda akora tutagaragaza profesionalisime pe! Nyumvira nkibi. Wibuke ibya BURORI DADDY Atuma urwanda rusezererea.nutundi twinshi. Dushakishe ubunyamwuga pe!

Benjamin yanditse ku itariki ya: 2-04-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka