CAF igiye guha buri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru Miliyoni 187

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yatangaje ko igiye gufasha amashyirahamwe y’umupira w’amaguru kubera icyorezo cya Coronavirus

Nyuma y’aho amashyirahamwe y’umupira w’amaguru menshi muri Afurika yasubitse shampiyona ndetse n’andi marushanwa, ibi bikagira ingaruka ku bukungu bw’amakipe menshi, CAF yafashe umwanzuro wo kugira icyo yafasha buri shyirahamwe muri Afurika.

Ni muri urwo rwego, CAF igomba gutanga Miliyoni 10.8 z’amadollars ku mashyirahamwe 54 abarizwa muri CAF, bivuze ko byibura buri shyirahamwe rizahabwa amadollars ibihumbi 200, ahwanye na 187,233,384 Frws.

Ibi byaje nyuma y’inama yahuje inama ya CAF yabaye kuri uyu wa kane Tariki 28/05/2020, bafata uyu mwanzuro wo gufasha kubera ingaruka z’ubukungu zatewe na COVID-19, ikaba kandi CAf yari iherutse no gutanga andi mafaranga ifasha amakipe yabonye itike yo kugera mu matsinda ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Kugeza ubu kandi CAF iratangazo iri gushaka andi mafaranga yazafasha amashyirahamwe kuba yasubukura ibikorwa by’imikino byasubitswe mu mezi ashize, ikaba inakomeje kuganira n’inzego z’ubuzima by’umwihariko OMS ngo irebe uburyo amarushanwa ya CAF yazasubukurwa mu minsi iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka