CAF Confederation Cup : Igitego cya Muhadjili gisezereye KCCA yo muri Uganda

Igitego cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana kuri Penaliti gisezereye ikipe ya KCCA yo mu ijonjora rya Kabiri ry’irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe iwayo (CAF Confederation Cup).

Wari umukino w
Wari umukino w’imbaraga nyinshi

Abakinnyi 11 ba KCCA babanje mu kibuga

Charles Lukwago(C), Denis Iguma, Musa Ramadhan , Herbert Achai, Bukenya Joseph Kizza, Mugume Ashraf , Kafumbe Joseph , Keziron Kizito , Anukani Bright, Ssenyonjo Samuel, Brian Aheebwa.

Abakinnyi 11 ba As Kigali babanje mu kibuga

Bate Shamiru Robert ; Rugirayabo Hassan , Karera Hassan , Bayisenge Emery , Ishimwe Christian, Nsabimana Eric , Ntamuhanga Tuamaine (C), Kalisa Rachid ,Hussein Shabaan Chabalala , Hakizimana Muhadjili , Aboubakar Lawal.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Mutarama 2021 kuri St Mary’s Kitende Stadium mu mujyi wa Kampala. Ikipe ya KCCA yatsinze As Kigali ibitego bitatu kuri kimwe.

KCCA ni yo yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’umukino, igitego cyatsinzwe na Brian Aheebwa. Ku munota wa 36 Brian Aheebwa yatsinze igitego cya Kabiri ari nako igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya Kabiri umutoza wa As Kigali Eric Nshimiyimana yakoze impinduka yinjiza Orotomal Alex mu kibuga asimbuye Ntamuhanga Tumaine. Nyuma yo kwinjira yakoze akazi katumye As Kigali ibona Penaliti maze ku munota wa 50 Hakizimana Muhadjili ayitsinda neza. KCCA yabonye igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Brian Aheebwa ku munota wa 75 ari nako umukino warangiye maze As Kigali ikomeza ku gitego cyo hanze.

Gusezerera KCCA kwa As Kigali kwatumye igera mu mikino ya kamarampaka aho igomba guhura n’imwe mu makipe yasezerewe muri CAF Champions League mbere yo kugera mu matsinda.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umunyamugi aba ari umunyamuyi koko! Nawe se kwinjiza igitego kimwe wowe ukinjizwamo ibitego bitatu kandi akaba ari wowe uba Qualified? Abanyakigali si abantu pe!

aszzsq yanditse ku itariki ya: 7-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka