Byiringiro Lague yasinyiye Sandvikens IF yo muri Suède

Kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suede yatangaje ko yamaze gusinyisha Byiringiro Lague wakiniraga APR FC.

Iyi kipe ikina mu cyiciro cya gatatu muri Suède yavuze ko Byiringo Lague w’imyaka 22 y’amavuko yayisinyiye amasezerano y’imyaka ine ayikinira.

Yagize iti "Ikaze kuri Byiringiro Lague w’imyaka 22 muri Sandvikens IF, rutahizamu aje aturutse mu ikipe ya APR FC y’i Kigali."

Byiringiro Lague mu minsi ishize yari aherutse gutangariza Kigali Today ko yari akiri gushaka ibyangombwa ko mu gihe byaboneka yakwerekeza muri Suède mbere y’uko ukwezi kwa Mutarama kurangira cyangwa akagenda muri Gashyantare 2023.

Ikipe ya Sandvikens IF yahaye ikaze Byiringiro Lague
Ikipe ya Sandvikens IF yahaye ikaze Byiringiro Lague

Ikipe ya Sandvikens IF Byiringiro Lague asanzemo n’ubundi Umunyarwanda Mukunzi Yannick izatangira shampiyona y’icyiciro cya gatatu tariki 31 Werurwe 2023 ikina n’ikipe ya United IK Nordic.

Byiringiro Lague yakiniye bwa mbere ikipe nkuru ya APR FC mu mwaka wa 2018 akaba ayivuyemo ayifashije gutwara ibikombe bibiri bya shampiyona 2017-2018, 2019-2020 na 2021-2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka