Byiringiro Lague yamaze gusinya imyaka itatu mu Busuwisi

Umunyarwanda Byiringiro Lague wari umaze icyumweru yerekeje mu Busuwisi, yamaze kwemeranya n’imwe mu makipe yaho kuyikinira imyaka itatu

Umunyarwanda Byiringiro Lague usanzwe akinira ikipe ya APR FC, biravugwa ko yamaze gushimwa n’ikipe yo mu Busuwisi ndetse ayisinyira amasezerano y’imyaka itatu.

Byiringiro Lague washimwe n’amakipe atandukanye mu gikombe cya CHAN cyaberaga muri Cameroun, yari amaze icyumweru mu gihugu cy’u Busuwisi aho yari yagiye gukora igeragezwa muri Fc Zurich yaho.

Uyu musore w’imyaka 20 usanzwe ukinira APR FC yari yahawe ubutumire n’ikipe ya Fc Zürich yo mu cyiciro cya mbere, gusa ntiharamenyekana niba ari yo kipe yasinyemo kuko byavugwaga ko hari andi makipe yaho amushaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byenjuwe lague byiza cyane tera imbere2 nibyishimo2

Orivier cavani yanditse ku itariki ya: 16-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka