Byiringiro Lague wari wagiye mu igeragezwa mu Busuwisi yagarutse mu myitozo ya APR FC (AMAFOTO)

Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague, yongeye kugaragara mu myitozo ya APR FC, nyuma y’icyumweru yari amaze yarerekeje mu igeragezwa mu gihugu cy’u Busuwisi

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo rutahizamu wa APR FC n’Amavubi Byiringiro Lague yagarutse mu Rwanda avuye mu gihugu cy’u Busuwisi mu igeragezwa, aho agenda byavugwaga ko agiye mu ikipe ya Fc Zurich gusa APR Fc ikaba yarabihakanye.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, uyu mukinnyi w’imyaka 20 yagiye mu kato ndetse anipimisha COVID-19, aho kuri uyu wa Kane yahise anatangira imyitoro yo kwitegura shampiyona igomba gukomeza mu mpera z’iki Cyumweru.

Byiringiro Lague mu myitozo ya APR FC yo kuri uyu wa Kane
Byiringiro Lague mu myitozo ya APR FC yo kuri uyu wa Kane
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka