Byinshi kuri Ismaila Diarra wifuza gutsindira Rayon Sports ibitego 30 uyu mwaka

Rutahizamu wa Rayon Sports Ismaila Diarra, yatangaje ko yifuza gutsindira Rayon Sports ibitego biri hagati ya 20 na 30 uyu mwaka, ni mu kiganiro kihariye yagiranye na KT Radio

Ismaila Diarra ukomoka muri Mali, kuri ubu ugitegereje ibyangombwa bimwemerera gukinira ikipe ya Rayon Sports, mu kiganiro yagiranye na KT Radio yatangaje impamvu yamukuye mu ikipe ya Darling Club Motema Pembe yari yasinyemo amasezerano y’imyaka 2 mu mwaka ushize w’imikino, anatangaza intego afite uyu mwaka.

Ismaila Diarra ubwo yatsindiraga Rayon Sports igitego cyatumye yegukana igikombe kiruta ibindi cyabye mu kwezi gushize
Ismaila Diarra ubwo yatsindiraga Rayon Sports igitego cyatumye yegukana igikombe kiruta ibindi cyabye mu kwezi gushize

Ku mpamvu yavuye muri Daring Club Motema Pembe

N’ubwo ikipe ya DCMP yari yatsindiye tike yo kuzasohokera igihugu muri Confederation cup yahisemo kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports kuko izakina "Champions league".

Yagize ati” Ntabwo ari impamvu z’uko ntari mpagaze neza, twari twanatsindiye tike yo gukina imikino nyafurika muri Confederation cup twebwe n’ikipe ya Union Maniema ariko nahisemo kugaruka kubera gukina champions league biruta cyane Confederation cup”

Diarra kandi ubwo yaherukaga muri Rayon Sports yasize atsinze APR igitego cyahesheje Rayon Sports igikombe cy'amahoro cya 2015/2016
Diarra kandi ubwo yaherukaga muri Rayon Sports yasize atsinze APR igitego cyahesheje Rayon Sports igikombe cy’amahoro cya 2015/2016

Intego afite muri uyu mwaka w’imikino

Ku bijyanye n’intego yazanye muri uyu mwaka, avuga ko yifuza gutwara igikombe cya Shampiyona, igikombe cy’Amahoro no kugera kure mu mikino ya Champions league.

Ismaila Diarra ukunda kuzonga APR Fc
Ismaila Diarra ukunda kuzonga APR Fc

“Nshimishwa n’urwego nasanzeho ikipe, nkanishimira ko ngiye kongera gukinana mu busatirizi n’inshuti yanjye Tidiane Koné, twaherukaga gukinana muri Mali muri AC Djoliba mu mwaka wa 2012.”

”Kuri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka mfite intego zo ugutsinda ibitego biri hagati ya 20 na 30, gusa ngo nta byinshi navuga kuko mu mupira w’amaguru ikiruta byose ni ugukora kurusha kuvuga” Ismaila Diarra aganira na KT Radio

Ni ku nshuro ya kabiri agiye gukina muri Rayon Sports, ubwo yageraga muri iyi kipe bwa mbere hari muri Gashyantare 2016 atangira kuyikinira ku munsi wa 10 wa shampiyona aho yayitsindiye ibitego 14 muri shampiyona ndetse n’ibitego 8 mu gikombe cy’Amahoro.

Ismaila Diarra w’imyaka 25 yakiniye ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania, AC Djoliba , Shabab Atlas Khenifra Club muri Maroc na Daring Club Motema Pembe, ubu akaba ategereje ibyangombwa bizava muri FIFA bimwemerera gukinira ikipe ya Rayon Sports.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Diara ARAKENEWE MURI RAYON SPORT KABISA

alias yanditse ku itariki ya: 6-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka