Byinshi kuri Cap Vert izakina n’Amavubi: Ni ho hakomoka NANI

Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye nka NANI ni umwe mu bakinnyi bakomoka muri iki kirwa gituwe n’abaturage bari munsi ya miliyoni imwe.

Cap Vert ni igihugu kimaze kugera ku iterambere
Cap Vert ni igihugu kimaze kugera ku iterambere

Nani afite ababyeyi bakomoka muri Cap Vert. Nyina wa Patrick Vieira na we akomoka muri Cap Vert. Ni ikirwa kimaze kuba ubukombe muri ruhago yo ku mugabane wa Afurika.

Iki kirwa kigizwe n’uturwa duto 10. Iki gihugu gituwe n’abaturage ibihumbi 600 cyatangiye kuvugwa cyane muri 2013 ubwo cyageraga muri ¼ mu gikombe cya Afurika aho cyari cyageze gitsinze Intare z’Inkazi za Cameroun.

Muri 2016 Cap Vert yongeye kuvugwa cyane ubwo yageraga ku mwanya w’amateka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA. Icyo gihe nibwo cyageraga ku mwanya wa 31 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

N’ubwo Cap Vert imaze kuba igihangange muri ruhago ya Afurika, mu mwaka wa 2009 yazaga inyuma y’umwanya wa 180 ku rutonde rwa FIFA .

Ibanga ryo kwitwara neza kuri iyi kipe yitwa Blue Sharks ni ugushakisha abakinnyi bakomeye mu baturage bakomoka muri iki gihugu baba mu mahanga (Diaspora) bakaza gukinira ikipe y’igihugu.

Iyi politiki yarabahiriye kugeza n’aho batsinze bimwe mu bihangange mu gikombe cya Afurika cya 2013 nka Cameroun yarimo Samuel Eto’o na Alexandre Song.

Ikipe y'igihugu ya Cap Vert
Ikipe y’igihugu ya Cap Vert

Ikipe y’igihugu ya Cap Vert imaze kwitabira igikombe cya Afurika inshuro ebyiri. Mu 2013 nibwo bakitabiraga bwa mbere bagera muri ¼ naho muri 2015 bagarukiye mu matsinda.

Bamwe mu bakinnyi iyi kipe igenderaho kuri ubu ni umuzamu Vozinha ukinira AEL Limassol yo muri Chypre, myugariro Steven Fortès wa Lens yo mu Bufaransa, Bruno Leite wa Nancy na Carlos Ponck wa İstanbul Başakşehir, ikipe irimo gukina imikino ya Champions League.

Kuri ubu igihugu cya Cap Vert kigiye guhura n’u Rwanda kibarizwa ku mwanya wa 77 ku rutonde rwa FIFA naho umwanya w’imbere kigeze kugeraho ni uwa 27 ku isi mu mwaka wa 2014.

Iki gihugu cyatangiye kugira ikipe y’igihugu mu 1975 ubwo cyari kimaze kubona ubwigenge ku gihugu cya Portugal.

Hari abakinnyi bakomoka muri Cap Vert bashoboraga kuyikinira ariko bahitamo gukinira ibindi bihugu, banubaka amateka akomeye.

Aba bakinnyi ni Eliseu, Nani, Oceano, Manuel Fernandes, Rolando, Nélson Marcos, Jorge Andrade, Miguel na Silvestre Varela bahisemo gukinira igihugu cya Portugal. Abandi ni Mickaël Tavares, Jacques na Ricardo Faty bahisemo gukinira Senegal, Patrick Vieira wakiniye u Bufaransa , Gelson Fernandes wakiniye u Busuwisi na Henrik Larsson wakiniye Suwede.

Umukinnyi NANI wamamaye ku rwego mpuzamahanga akomoka muri Cap Vert
Umukinnyi NANI wamamaye ku rwego mpuzamahanga akomoka muri Cap Vert

Biteganyijwe ko mu kwezi gutaha Amavubi azakina imikino ibiri n’iki gihugu mu guhatanira itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu mwaka wa 2022.

Umukino wa mbere utegerejwe tariki 11/11/2020 ukazabera kuri Stade yitwa Estadio Nacional “Blue Shark’’ Cabo Verde, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zuzuye zo mu Rwanda, naho uwo kwishyura ukazaba tariki 17/11/2020 i Kigali mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka