Bwa mbere mu myaka 20 San Marino yatsinze umukino

Nyuma y’imyaka 20 idatsinda umukino n’umwe, ikipe y’Igihugu ya San Marino yatsinze umukino w’amateka ubwo yatsindaga Liechtenstein igitego 1-0 mu mikino ya UEFA Nations League.

San Marino yari imaze imyaka 20 itabona itsinzi
San Marino yari imaze imyaka 20 itabona itsinzi

Iyi ntsinzi idasanzwe yabonetse nyuma y’iminsi ibihumbi 7,436, San Marino yayigezeho tariki ya 5 Nzeri 2024 mu mukino wo mu itsinda rya mbere rya League ya Kane, ku munsi wa mbere w’imikino ya UEFA Nations League aho yari yakiriye Liechtenstein.

Iki gihugu gituwe n’abantu ibihumbi 33,000 cyabigejejweho na Nicko Sensoli ukina hagati mu kibuga ubwo yatsindaga igitego ku munota wa 53 ari nacyo cyarangije umukino.

San Marino yatsindaga Liechtenstein igitego 1-0
San Marino yatsindaga Liechtenstein igitego 1-0

San Marino yaherukaga gutsinda umukino tariki 28 Mata 2004 aho n’ubundi icyo gihe yatsindaga Liechtenstein igitego 1-0, iki gihugu cyongeye kubona intsinzi hari bamwe mu batagihumeka umwuka w’abazima, bitabye Imana.

Kuva icyo gihe iki gihugu cyari kimaze gukina imikino 140 kidatsinda aho muri iyi myaka 20 cyari kimaze gutsindamo ibitego 22.

Kugeza ubu San Marino iyoboye itsinda ihuriyemo na Liechtenstein ndetse na Gibraltar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka