Buri mukinnyi wa Rayon Sports yemerewe 700,000frw nibegukana igikombe cy’amahoro

Nyuma yo gutsinda ikipe ya Sunrise bagasanga ikipe ya Mukura ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, buri mukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports yemerewe agahimbazamusyi ka 700,000Frw, nibaramuka begukanye iki gikombe.

Rayons Sports mu mukino yatsinzemo Su Rise 2/0
Rayons Sports mu mukino yatsinzemo Su Rise 2/0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemereye abakinnyi aka gahimbazamusyi, nyuma y’umukino wa 1/2 wo kwishyura Rayon Sports yakinnye na Sunrise, ikayitsinda ibitego 2-0.

Rayon Sports ikaba izahura ku mukino wa nyuma na Mukura Victory Sport yatsinze muri 1/2 ikipe ya APR FC, igahita yemererwa kuzakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

rayon sport yacu ibikora kuko irabizi kndi amafrng yo abayobozi nibabe bayabara kuko buriya byararangiye hasigaye kwirirwa duseka gusa

esther yanditse ku itariki ya: 11-08-2018  →  Musubize

Rayon ntishobora kwishyura ayo mafr abakinnyi kuko ihemuka cyane.

Gikeli yanditse ku itariki ya: 11-08-2018  →  Musubize

Uretse no kuyitegera, igikombe kiri mu maboko ya Gikundiro

elias yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Rayon izagitwRa

Genio yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

rayon sports ubu ntiyakanda kuri mukura niboneye

olivier king yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

reka mbabwire rayon igiye gukubitwa iz’akabwana kuko mukura iri hariya nta blague ifite, sha rayon niyikura imbere ya mukura nzayemera gusa byo biragaragara rayon izatsindwa peee

olivier king yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Njye mbona utu duhimbaza musyi arukwipasa muremure yagakwiye gukoreshwa mukubaka equipe ikomeye doreko abakinnyi benshi bigendeye hakenewe kubashakira abasimbura bari kurwego rwiza.genda gikundiro uranezeza

Jado yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

reka ahubwo nayo ni make kuko ndabizi neza abasore bacu(Gikundiro)bazabikora

Buca Buster yanditse ku itariki ya: 10-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka