Buri kipe mu Rwanda yemerewe Miliyoni 28 zo guhangana n’ingaruka za #COVID19

Komite Nyobozi ya Ferwafa yamaze gufata umwanzuro ku mafaranga y’ingoboka aheruka gutangwa na FIFA, yemeza ko buri kipe mu cyiciro cya mbere izahabwa Miliyoni 28 Frws.

Nyuma y’iminsi yari ishize benshi bibazo uko amafaranga amaze iminsi agenerwa y’umupira w’amaguru ku isi, by’umwihariko amafaranga yatanzwe na FIFa ndetse n’andi yatanzwe na CAF.

Komite Nyobozi ya Ferwafa yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 18/08/2020, yemeje uburyo amafaranga angina na Miliyoni y’amadollars agomba kugabanywa inzego zifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru, ariko hanatangwa amabwiriza y’uko amakipe agomba gukoresha ayo amafaranga.

Uko amafaranga yatanzwe na FIFA azakoreshwa

Gutegura amarushanwa y’abatarengeje imyaka 15 mu makipe y’icyiciro cya mbere: 72,500,000 Frws

Ibikorwa by’iterambere ry’umupira w’amaguru: 50,000,000 Frws

Amakipe y’icyiciro cya mbere mu bagabo: 28,000,000 kuri buri kipe

Amakipe y’icyiciro cya kabiri mu bagabo: 10,000,000 Frws

Amakipe y’abagore yemewe nk’abanyamuryango ba Ferwafa: 5,000,000 Frws.

Amakipe y’abagore atemewe nk’abanyamuryango ba Ferwafa: 4,000,000 Frws

Gusubukura ibikorwa by’umupira w’amaguru mu marushanwa yose: 15,000,000 Frws

Ishyirahamwe ry’abatoza: 2,500,000 Frws

Ishyirahamwe ry’abasifuzi: 2,500,000 Frws

Ijabo ryawe Rwanda: 2,500,000 Frws

Abasifuzi n’abakomiseri: 17,000,000 (Bazagabana hagati yabo)

Ibyo aya mafaranga agomba gukoreshwa by’ibanze harimo Kwishyura imishahara y’abakinnyi kandi hakabanza kurebwa ibirarane, Kwishyura imishahara y’abandi bakozi nabwo hakabanza gukemura ikibazo cy’ibirarane.

Inama ya Komite Nyobozi ya Ferwafa kandi yanvuze ko hari ingengo y’imari yihariye yagenewe iterambere ry’umupira w’abagore ingana n’ibihumbi 500 by’Amadollars, gusa imikoreshereze yayo ikazatangazwa mu minsi iri imbere

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka