Rayon Sports yasinyishije abakinnyi batatu bashya (AMAFOTO)

Abakinnyi Ishimwe Kevin na Bukuru Christophe bigeze gukinira bakayivamo bongeye gutangazwa nk’abakinnyi bayo bashya, biyongeraho n’umunya-Cameroun Mael DINDJEKE

Kuri uyu wa Kabiri tariki 02/01/2022, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Ishimwe Kevin ukina asatira izamu, na Bukuru Christophe ari abakinnyi bayo bashya bazatangira kuyikinira mu mikino yo kwishyura izatangira tariki 19/01/2022.

Ishimwe Kevin yigeze gukinira ikipe ya Rayon Sports nyuma aza kuyivamo ajya mu makipe nka Sunrise, Pépinière, APR FC ndetse na Kiyovu Sports baheruka gutandukana mu minsi ishize, akaba yasinyiye Rayon Sports amezi atandatu.

Ishimwe Kevin yongeye kuba umukinnyi wa Rayon Sports
Ishimwe Kevin yongeye kuba umukinnyi wa Rayon Sports

Bukuru Christophe nawe si ubwa mbere akiniye Rayon Sports, kuko yayikiniye akaza kuyivamo mu ikipe ya APR FC, iyi ikaba yaraje kumusezerera ashinjwa imyitwarire mibi, akaba yari amaze igihe kigera ku mwaka atagaragara mu mupira w’u Rwanda.

Bukuru Christophe yasubiye muri Rayon Sports
Bukuru Christophe yasubiye muri Rayon Sports

Undi mukinnyi ikipe ya Rayon Sports yasinyishije ni rutahizamu Mael DINDJEKE ukomoka muri Cameroun, akaba yakiniraga ikipe yaho yitwa Bamenda FC ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Mael DINDJEKE wakinaga muri Cameroun yasinyiye Rayon Sports
Mael DINDJEKE wakinaga muri Cameroun yasinyiye Rayon Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tubashimiye amakuru meza mutugezaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 30-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka