Bugesera yanganyije na Kiyovu mu mukino wari wasubitswe mu gikombe cy’amahoro-Amafoto

Mu mukino wari wasubitswe kubera imvura, wasubukuwe kuri Stade Mumena, Bugesera yari yakiriwe inganya na Kiyovu Sports igitego 1-1

Ikipe ya Bugesera niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe mu gice cya mbere na Ssentongo Saifi uzwi nka Ruhinda Farouk, kiza kwishyurwa na Kalisa Rachid igice cya kabiri kigitangira, umukino uza no kurangira amakipe yombi anganya cya gitego 1-1.

Kalisa Rachid usigaye yacunze uko ba myugariro ba Bugesera bahagaze nabi ahita abatsinda igitego
Kalisa Rachid usigaye yacunze uko ba myugariro ba Bugesera bahagaze nabi ahita abatsinda igitego

Abakinnyi babanje mu kibuga:
Kiyovu : Ndoli Jean Claude, Uwihoreye Jean Paul, Ahoyikuye Jean Paul, Uwineza Aime Placide, Ngirimana Alex, Habamahoro Vincent, Rachid Kalisa, Mugheni Kakule Fabrice, Nganou Alex Russel, Nizeyimana Djuma na Habyarimana Innocent .

Bugesera FC: Nsabimana Jean de Dieu, Uwacu Jean Bosco, Nimubona Emery, Tubane James, Rucogoza Aimable Mambo, Ndatimana Robert, Ndikumasabo Steve, Ssentongo Farouk Ruhinda Saifi, Rucogoza Djihad, Ntijyinama Patrick na Mugenzi Bienvenue.

Andi mafoto kuri uyu mukino

Umunyezamu wa Bugesera nka buri minota icumi yaryamaga ngo arebe ko umukino warangira amahoro
Umunyezamu wa Bugesera nka buri minota icumi yaryamaga ngo arebe ko umukino warangira amahoro
Umusifuzi wo hagati yereka ikarita itukura Nimubona Emerywa Bugesera
Umusifuzi wo hagati yereka ikarita itukura Nimubona Emerywa Bugesera
Nsabimana Jean de Dieu ufatira Bugesera, buri kanya yaryamaga
Nsabimana Jean de Dieu ufatira Bugesera, buri kanya yaryamaga
Tubane James bakuye muri AS Kigali nawe ubunararibonye bwe bwafashije Bugesera
Tubane James bakuye muri AS Kigali nawe ubunararibonye bwe bwafashije Bugesera
Nizeyimana Djuma wa Kiyovu yari yagoye cyane ba myugariro ba Bugesera, aha yari ahanganye na Tubane James
Nizeyimana Djuma wa Kiyovu yari yagoye cyane ba myugariro ba Bugesera, aha yari ahanganye na Tubane James
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, yafashe umutaka nawe aza kureba umupira
Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali, yafashe umutaka nawe aza kureba umupira
Kalisa Rachid wishyuriye Kiyovu igitego
Kalisa Rachid wishyuriye Kiyovu igitego
Cassa Mbungo Andre aha inama abakinnyi be
Cassa Mbungo Andre aha inama abakinnyi be
Mugheni Fabrice ari mu bakinnyi bo hagati bahagaze neza muri iyi minsi
Mugheni Fabrice ari mu bakinnyi bo hagati bahagaze neza muri iyi minsi
Umukino wari witabiriwe n'ingeri zose
Umukino wari witabiriwe n’ingeri zose
Nimubona Emery wari wazonzwe cyane na Djuma byaje kumuviramo ikarita itukura
Nimubona Emery wari wazonzwe cyane na Djuma byaje kumuviramo ikarita itukura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umupira wo muri africa ntuteze kuzaba professional, abakinnyi bishimira kunganya baga temporiza, watsinda agatego kamwe mu gice cyambere ukica umukino wiryamira , mbese turakina nkibyo iburayi bakinaga mu 1890, urumva, buryohe bwomkureba match, surtout abazamu bateye iseseme, ubunyamwuga buke, resultat itagira game, umenya ibikinnyi byo muri africa bitajya bireba match z ahandi

dsp yanditse ku itariki ya: 5-04-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka