Bugesera, Kiyovu, Musanze na Muhanga zigiye gutangira kubyaza umusaruro abafana bazo binyuze mu myambaro

Amakipe ya Musanze, Bugesera, Muhanga na Kiyovu agiye gutangira kubyaza umusaruro abafana bayo binyuze mu myambaro yayo mu rwego rwo guhangana n’ibibazo by’amikoro make.

Aya makipe asanzwe yambikwa na Sosiyete yo muri Tanzania izwi ku izina rya SG Sports yatangiye ibiganiro n’iyi sosiyeti mu rwego rwo kubakorera imyenda y’abafana aho biteganyijwe ko aya makipe yari asanzwe yambika abakinnyi na bamwe mu bayobozi agiye no kujya yambika abafana bayo akabibyaza amafaranga.

Sosiyete SG Sports n’aya makipe batangiye ibiganiro aho iyo sosiyete izajya ibaha imyenda y’abafana bakayigurisha abafana bayo aho bavuga ko abafana na bo bazajya bagira uruhare mu gutera inkunga ikipe zabo binyuze mu mwambaro usanzwe w’aya makipe.

Simon Nsanga ukuriye sosiyete ya SG Sports
Simon Nsanga ukuriye sosiyete ya SG Sports

Sam Karenzi, umunyamabanga mukuru wa Bugesera, imwe mu makipe yambikwa na SG Sports, yavuze ko ubu buryo bushya bugiye kunganira amakipe kubona amafaranga.

Yagize ati “Urebye ni uburyo bwiza bugiye gutuma abafana bacu bagaragara neza. Wasangaga bambaye imyambaro itandukanye ugasanga biragaragara nk’aho ari akavuyo ariko ubu bagiye gutangira kwambara neza, bazambara neza bagaragare neza ndetse n’ikipe ibyungukiremo.

Yakomeje avuga ko nubwo bigoye kumenya umubare w’abafana bose ba Bugesera mu gihugu ariko ngo biteze ko byibuze mu baturage batuye aka karere batazaburamo abantu ibihumbi bitanu bashobora kuzagura uyu mwambaro wa Bugesera.

Umunyamabanga mukuru wa Bugesera, Sam Karenzi, avuga ko biteguye kubyaza umusaruro abafana babo binyuze mu myambarire
Umunyamabanga mukuru wa Bugesera, Sam Karenzi, avuga ko biteguye kubyaza umusaruro abafana babo binyuze mu myambarire

Theodore Ntarindwa, Umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki muri Kiyovu na we yavuze ko ubu buryo bugiye gutuma abafana bifuzaga kugira uruhare mu gufasha iyi kipe babona uko bayifasha banambaye neza.

Patrick Namenye uhagarariye SG Sports mu Rwanda, avuga ko intego yabo ari ugufasha amakipe mu rwego rwo kubereka aho bashobora gukura ubushobozi mu gihe ubu hari ibibazo by’amikoro bikomeje kugora amakipe.

Patrick Namenye uhagarariye SG Sports mu Rwanda
Patrick Namenye uhagarariye SG Sports mu Rwanda

SG Sports ivuga ko mu bufatanye n’amakipe bagiye gufungura amaduka acuruza imyenda y’aya makipe mu gihugu bityo ushatse umwambaro w’aya makipe akaba yawubona bitamugoye.

Uburyo bwo kwinjiza amafaranga binyuze mu myambaro busanzwe bukoreshwa n’amakipe atandukanye ariko hano mu Rwanda ntabwo bwari bwagatangiye gukoreshwa. Amakipe yari asanzwe yinjiriza amafaranga ku bibuga ku mikino yakiriye no ku baterankunga .

Ubu buryo niburamuka bukoreshejwe neza buzunganira amakipe yajyaga agorwa n’ibibazo by’amikoro nyuma y’ihagarara ry’inkunga amakipe yahabwaga n’uwari umuterankunga wa Shampiyona ari we AZAM ndetse n’igabanurwa ry’ingengo y’imari amakipe yajyaga ahabwa n’uturere.

SG Sports yatangiye imikoranire n’aya makipe mu rwego rwo kubambika no kubafasha kubyaza umusaruro abafana babo binyuze mu myambaro , ni sosiyeti yo mu gihugu cya Tanzania yafunguye imiryango mu Rwanda muri uyu mwaka.

Musanze,Muhanga,Bugesera na Kiyovu amakipe asanzwe yambikwa na SG Sports
Musanze,Muhanga,Bugesera na Kiyovu amakipe asanzwe yambikwa na SG Sports
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

SAM KARENZI UMENYE KO EQUIPE YA S BUGESERA YA MBUYE ABAKINNYI BAFITE IMIRYANGO BATUNZE NONE MURAGURA IMYENDA YA BAFANA.UBWO BU ESCRO NTIBUZABAHIRA.MURAKOZE

Rukabu yanditse ku itariki ya: 30-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka