Bugesera iyoboye urutonde rw’amakipe yatojwe n’abatoza benshi mu myaka itatu ishize

Ikipe ya Bugesera na Rayon Sports ni yo makipe kugeza mu cyiciro cya mbere arusha andi kuba yaratojwe n’abatoza benshi mu myaka itatu ishize.

Mu Rwanda, si kenshi uzabona ikipe ipfa kumarana umutoza imyaka irenze ibiri, aho ndetse abatoza benshi basazererwa cyangwa bagasezera mu makipe nta mwaka ushize.

Kugeza ubu makipe 16 ari gukina icyicoro cya mbere, ikipe ifite umutoza mukuru imaranye igihe kirenze umwaka ni ikipe ya Muhanga, iyi ikaba itozwa na Abdu Mbarushimana wanayitozaga ikiri mu cyiciro cya kabiri.

Bugesera ni yo kipe yagize abatoza benshi mu myaka itatu ishize
Bugesera ni yo kipe yagize abatoza benshi mu myaka itatu ishize

Mu myaka itatu ishize, ikipe ya Bugesera kugeza ubu ni yo kipe imaze gutozwa n’abatoza benshi, aho abagera kuri 11 bamaze kuyitoza mu myaka itatu gusa y’imikino, abenshi bakaba baragiye basezererwa bashijwa kudatanga umusaruro, naho abandi bagasezeraku mpamvu zabo bwite.

Cassa Mbungo mu myaka itatu y'imikino ishize yatoje amakipe atatu mu Rwanda
Cassa Mbungo mu myaka itatu y’imikino ishize yatoje amakipe atatu mu Rwanda

Mu myaka itatu y’imikino ishize kandi, bigaragara ko umutoza Cassa Mbungo Andre ari we umaze kunyura mu makipe menshi hano mu Rwanda, aho yatoje ikipe ya Sunrise, Kiyovu Sports ndetse na Rayon Sports arimo kugeza ubu.

Nduhirabandi Abdulkalim Coka ni we mutoza wamaze igihe kinini mu ikipe imwe mu Rwanda
Nduhirabandi Abdulkalim Coka ni we mutoza wamaze igihe kinini mu ikipe imwe mu Rwanda

Uko amakipe yagiye ahinduranya abatoza mu myaka itatu ishize

Bugesera Fc: Mashami Vincent, Kanyankore Yaounde, Kanyankore Yaounde. Ally Bizimungu , Hitimana Thierry ,Nshimiyimana Maurice Maso ,Jimmy Ndayizeye, Seninga Innocent ,Hassan Muhire, Justin Bisengimana na Masudi Djuma.

Rayon Sports : Ivan Minaert, Karekezi Olivier, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo, Olivier Ovambe , Kayiranga Baptiste , Javier Martinez Espinoza na Cassa Mbungo Andre

APR FC: Yves Rwasamanzi, Ljubomir "Ljupko" Petrović, Jimmy Mulisa, Zlatko Krmpotić, Adil Mohammed Eradi

Police FC : Seninga Innocent, Albert Mphande, Haringingo Francis

As Kigali : Eric Nshimiyimana, Masudi Djuma, Mateso Jean De Dieu, Eric Nshimiyimana (bwa kabiri)

Kiyovu Sports: Cassa Mbungo Andre Kirasa Alain, Mugunga Dieudonne Burucaga ,Ruremesha Emmanuel

Mukura VS: Haringingo Francis, Olivier Ovambe, Tonny Hernandez

Sunrise Fc:, Cassa Mbungo Andre, Gatera Alphonse, Justin Bisengimana, Moses Basena

AS Muhanga: Abdu Mbarushimana

Espoir Fc : Jimmy Ndayizeye ,Okoko Godefroy ,Saidi Abedi Makasi, Rukundo Jean De Dieu

Gasogi: Namahoro Yves, Lomami Marcel, Guy Bukasa

Heroes: Stephen Johansson, Janus Reeiter

Musanze Fc : Habimana Sosthene, Seninga Innocent, Ruremesha Emmanuel ,2019/2020 Niyongabo Amars na Ahmed Mohammed Abdullahim

Etincelles: Ruremesha Emmanuel, Nduhirabandi Abdulkalim Coka, Seninga Innocent, Biizimana Abdu Bekeni na Calum Shaun Selby

Marines:Nduhirabandi Abdulkarim Coka, Yves Rwasamanzi

Gicumbi FC: Bizimana Abdu Bekeni, Banamwana Camarade , Nduwantare Jean Marie, Munyanyindi Jean Paul

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka