Bugesera ihagaritse umuvuduko wa APR FC kuva shampiyona yatangira

Ku kibuga cy’isoko ry’i Nyamata, Bugesera yihagazeho inganya na APR FC igitego 1-1, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiona.

Kuva Shampiyona yatangira ni ubwambere APR FC ibura amanota atatu
Kuva Shampiyona yatangira ni ubwambere APR FC ibura amanota atatu

Ikipe ya Bugesera yakiniraga mu rugo, yafunguye amazamu ku munota wa 25 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Trésor.

Mu gice cya kabiri, Nshuti Dominique Savio wagiye mu kibuga asimbuye, yatsindiye APR igitego cyo kwishyura, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Ikipe ya APR FC yari imaze imikino umunani yose iyitsinda, Bugesera ikaba ari yo kipe ya mbere iyikuyeho amanota.

Bugesera yahagaritse umuvuduko wa APR FC wo kudatakaza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bakomeje gusifura gutya, Apr yatsindwa nta mutaru irenze!!

Px yanditse ku itariki ya: 17-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka