Bugesera FC yihagazeho inganya na APR FC ikomeje kuyobora shampiyona
Ikipe ya Bugesera FC yanganyirije kuri stade ya Bugesera 0-0 na APR FC, mu mukino w’umunsi wa 21 wahabereye kuri iki Cyumweru, biyongerera ikizere cyo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, na ho APR FC ikomeza kuba iya mbere.
Ni umukino igice cya mbere cyawo cyaranzwe nuko buri amakipe yombi yakiniraga umupira hagati ahererekanya, ariko uburyo buboneka imbere y’izamu ari bucye cyane, dore nta n’ububryo bukomeye bwanakigaragayemo.
Ku ikipe ya Bugesera FC abakinnyi nka Tuyihimbaze Gilbert wakinaga imbere ku ruhande rw’ibumoso, Vincent Adams wakinaga inyuma ya rutahizamu Anni Eli Jah, bari mu bayifashaga kubaka umukino ariko imbere y’izamu rya APR FC ntibahaterere imipira myinshi igana mu izamu, ryari ririnzwe na Pavelh Ndzila.
Ku runde rw’iburyo runyuraho Kwitonda Alain Bacca, rukunda kunyuraho imipira myinshi n’uyu munsi ni ko byari bimeze, kuko haba imipira yava hagati kuri Niyomugabo Claude, Taddeo Lwanga na Nshimirimana Ismael Pitchou, ariho yanyuzwaga.
Nubwo guhererekanya imipira byari byiza ariko batarusha Bugesera FC cyane, nabo ntabwo imipira igana mu izamu yabonekaga kenshi kuko ubwugarizi bwa Mukengele Christian bwari buhagaze neza, byatumye nta musaruro w’igitego APR FC ibona mu izamu rya Habarurema Gahungu, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 0-0.
Bugesera FC niyo yafunguye igice cya kabiri ikinjiramo neza ku munota wa 49 w’umukino, ubwo yabonaga uburyo bwa mbere bwari kuvamo igitego ubwo Anni Elijah yahabwaga umupira akinjira mu rubuga rw’amahina acenga kugeza ku munyezamu Pavelh Ndzila, wamutesheje umupira ukarenga barebana umwe kuri umwe.
Ku munota wa 54 iyi kipe yongeye guhusha igitego cyabazwe n’ubundi, ubwo Anni Elijah yazamukanaga umupira maze akawuha Vincent Adams na we wateye intambwe nke akawutera ugana mu izamu, ariko ubwo wagendaga usa nk’urengera ku rundi ruhande uhura na Tuyihimbaze Gilbert ananirwa kuba yawukoraho gake ngo ujye mu izamu urarenga, kugeza iki gihe Bugesera FC yari iri kwitwara neza.
Nyuma yo kubona ko uruhande rw’ibumoso rutakoraga neza imbere, umutoza wa APR FC Thierry Froger, ku munota wa 58 yakoze impinduka akura mu kibuga Niyomugabo Claude wakiga hagati Atari ho asanzwe amenyerewe, maze ahagarura Ruboneka Jean Bosco wakinaga ibumoso ahita yinjiza Mugisha Gilbert, usanzwe akina ibumoso imbere.
Ku munota wa 65 APR FC yabonye uburyo bukomeye ubwo Fitina Omborenga yahinduraga umupira wihuse, umunyezamu Habarurema Gahungu akawukoraho gato gusa, ku bw’amahirwe ya Bugesera FC, Isingizwe Rodrigue umupira ahita awukuraho.
Umutoza wa APR FC yabonye iyo mipira yari itangiye gupfa ubusa imbere y’izamu, arongera akora impinduka akuramo Nshimirimana Ismael Pitchou wakinaga nka nomera umunani, yinjiza rutahizamu Victor Mbaoma wari umaze ukwezi adakina kubera imvune. Ibi byahise bituma Shaiboub Eldin wakinaga nka rutahizamu ahita ajya mu mugongo w’uyu rutahizamu nka nomero icumi, mu gihe Ruboneka Jean Bosco wari waje kubakina yahise asubira inyuma gukina nka nomero umunani.
Kugeza ku munota wa 80 Bugesera FC ni yo kipe yari nziza mu gice cya kabiri kurusha APR FC, kuko yageraga kenshi imbere y’izamu ariko ikirangaraho. Nko ku munota wa 79 Vincent Adams yinjiye mu bakinnyi batengushye abakunzi b’iyi kipe n’abari bayishyigikiye, ubwo yinjiraga mu rubuga rw’amahina agacenga n’umunyezamu Pavelh Ndzila, ariko umupira akawutera hanze ahusha igitego cyari cyabazwe.
Nyuma y’iminota itanu ku munota wa 84, APR FC yabonye kufura yatewe na Ishimwe Christian ariko ifata igiti cy’izamu.
Bugesera FC yabonye amahirwe ya nyuma muri uyu mukino ubwo mu minota y’inyongera, Anni Elijah yinjiranaga umupira mu rubuga rw’amahina acenga, maze uhaye Vincent Adams ashatse gutera mu izamu umunyezamu Pavelh Ndzila aratabara, umukino urangira amakipe yombi anganyije 0-0.
APR FC yakomeje gufata umwanya wa mbere aho ifite amanota 46 mu mikino 20 imaze gukina, mu gihe ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 42 ariko yo imaze gukina imikino 21, naho Musanze FC ikaba iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 38.
Indi mikino yabaye:
AS Kigali 2-1 Marine FC
Muhazi United 0-0 Police FC
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mutugezaho amakuru meze kabisa Imana ikomeze kubarinda n pazz0 ALIAS DJIDRO FROM Nyamata boi mutubwire aho furaha jacques na Rwubaka mustaffa thx Sammy wacu kigali to day on the top tsapp 0783062345 twibonera amakuru yanyu kugihe