Bugesera FC itsinze APR FC mu mukino w’ikiranane

Kuri uyu wa gatanu tariki 7 Nzeri 2022 ikipe ya Bugesera FC mu rugo i Bugesera yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona utarabereye igihe.

Ni umukino wabereye mu karere ka Bugesera aho ikipe ya Bugesera FC yaherukaga kubona intsinzi ya mbere ku munsi wa kane wa shampiyona y’icyiciro cya mbere ubwo yatsindaga Etincelles FC yari yakaniye gutsinda uyu mukino igakomeza kongera amanota.

Bugesera yatsinze APR FC nyuma y'igihe kinini
Bugesera yatsinze APR FC nyuma y’igihe kinini

Muri uyu mukino ikipe ya APR FC niyo yatangiye ibona igitego cya mbere ku munota wa 26 gitsinzwe na Nshuti Innocent.

Nshuti Innocent watsindiye APR FC
Nshuti Innocent watsindiye APR FC

Iki gitego Bugesera FC yakishyuye mbere yuko igice cya mbere kirangira gitsinzwe na Vincent Adams wakiniraga Mukura VS mu mwaka ushize w’imikino ku munota wa 45.

Mu igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48 Bugesera FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruhinda Farouk wanakiniye ikipe ya APR FC.Umutoza wa APR FC Adil yakoze impinduka zitandukanye ashyiramo abakinnyi basatira nka Nizeyimana Djuma wayiboneye igitego ku mukino baheruka gutsindamo Rwamagana City ibitego 3-2 bigoranye kugira ngo arebe ko yabona amanota atatu y’uyu munsi ariko biranga.

Umutoza Adil Mohamed ntiyumvaga uko ikipe ye ibuze amanota atatu
Umutoza Adil Mohamed ntiyumvaga uko ikipe ye ibuze amanota atatu

Uyu mukino warangiye Bugesera FC itsinze APR FC ibitego 2-1 biyihesha kugira amanota atandatu(6) kuri 12 amaze gukinirwa mu mikino ine ya shampiyona imaze gukinwa muri rusange mu gihe ku rundi ruhande mu mikino itatu(3) nayo imaze gukina APR FC isigaranye umukino w’ikirarane izakina na Police kugeza ubu igumye ku manota atandatu ku manota icyenda(9) imaze gukinira.

Imikino y’umunsi wa gatanu wa shampiyona iteganyijwe hagati ya tariki 11 na 13 Ukwakira 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

APR F.C yacuniyisubirehopee! njyewe kubwanjye ntago nishimiye iyo nsinz ya bugesera F.C ariko bihangane bahembe umutoza hatazabamo ibibazo nkibya mukura F.C biramutse bigez muri APR F.C byaba bibay ibindi UMUKUNZI WA APR F.C IKIREHE NI REMY murakoze!

Igirukwishaka remmy yanditse ku itariki ya: 29-10-2022  →  Musubize

mwanditseneza,inkuru mukomerezaho! mujyemudushirireho utu video.

man u elize yanditse ku itariki ya: 8-10-2022  →  Musubize

mweriwe neza ni umukunzi wa apr fc ariko nishimiye itsinziya bugese fc kuko gitinyiro irikumbabaza cyane. nibatuzanire abanyamahanga kuko apr fc ntago izigera imenyekana hanze.

IZIMPAMVU JAEN DELAPAIX yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka